Dore ibyo abanyarwanda batandukanye bagiye bavuga kubagabo ba 2 umwe yambitse mugenzi we mpeta y’urkundo!! INKURU>>

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ntibavuga rumwe ku cyemezo giheruka gufatwa n’umusore w’Umunyarwanda witwa Amani Dhurkifr Habarugira, ubwo yambikanaga impeta y’urukundo n’umugabo mugenzi we bivugwa ko yitwa Fidele.

Amakuru y’uko Habarugira yambitswe impeta n’uriya mugabo witwa Fidèle yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga Ku wa 05 Werurwe uyu mwaka. Aya makuru  yamenyekanye kuwa 6 Werurwe n’umwe mu bantu ba hafi bizewe utarashatse ko amazina ye amenyekana. Gusa nta ruhande bireba rwigeze rushaka kugira icyo rutangariza  kuri iki kibazo.

Nyuma y’uko abo mu muryango wa Habarugira barimo na Se umubyara bamugaye bamushinja kubasiga icyasha, Abanyarwanda batandukanye basoma iyi inkuru nabo bagize icyo bavuga kuri uriya musore w’imyaka 28.

Abenshi bavuze ko ibyo yakoze ari amahano, gusa hari n’abandi bagiye bamushyigikira, bavuga ko kwemera kubaba n’uwo bahuje igitsina ari uburenganzira bwe.

Mu barwanyije iyi migirire harimo uwitwa Janvier Michel wagize ati ” Umunsi ibyo mu nda bizatangira kwisuka hasi buri kanya ni bwo uzamenya ko wakoresheje umwanya icyo Imana itawugeneye. Muzabyare hungu na kobwa.”

Uwitwa Aline yasubije Janvier ko kuba Habarugira yaremereye Fidèle ko babana bahuje ibisobanuro ari uburenganzira bwe. Ati” Ubu tuvugeko wowe uri intugane? Ni uburenganzira bwabo kubana bahuje igitsina.”

Mugenzi we wiyise inyuguti ya S yamwunganiye agira ati” Janvier Michael wikwigira intungane kuko na we uri ikivume.”

Uwitwa Jeanette we yabwiye ababana bahuje ibitsina bitwaje ko ari uburenganzira bwabo ko batazatinda kubona ingaruka. Ati” Buretse uzareba icyo mwita uburenganzira bwanyu. Sha komeza uvuge ubu nta wakubuza.”

Jeanette yunganiwe na Masengesho wagize ati” Rwose tuzabyamagane mu gihugu cyacu, ibi nibyo bizatuzanira umuvumo. Na Bibiliya ntibyemera kandi biteye isesemi no kubyumva.”

Uwitwa Bob ndetse n’uwitwa King bo bavuga ko kuba ubutinganyi bwatangiye kuza mu Rwanda ari ishyano igihugu kigushije. Bob yagize ati” Mbega kugusha ishyano mu rw’imisozi igihumbi! Bavandimwe mureke dufatanye dusenyere umugozi umwe twamagane imico ya hato na hato irimo koreka umuco w’abakurambere turwanye sekibi kuko ntaho tujya. Reka tube intore zishaka ibisubizo aho kuba iciro ryimigani.”

Uwitwa King na we ati “Ubwo ibyo bintu bisigaye biba muri iki gihugu ubuyobozi burebera, nimurindire murebe uko umujinya w’Imana Yehova ugiye kumanuka. Ntakintu kizasigara(nkuko itababariye Sodomo na Gomora, ni ko itazababarira iki gihugu). Keretse nitwisubiraho tukaba nk’abaturage ba Ninewe.”

Peter Torch we yavuze ko “Buri muntu wese agira amahitamo ye kandi uhitamo icyo watekerejeho cyaba gifite ingaruka nziza cyangwa imbi.”

Torch yakomeje ati” Buriya Amani yabitekerejeho kandi afite impamvu. Njyewe nk’umuntu uzi Amani twiganye imyaka myinshi turara no mu byumba bimwe ndetse n’amashuri amwe byarantunguye kuko simbimuziho, gusa sinanamucira urubanza nk’umuntu w’incuti, nta wumenya aho umuntu yihanira ibyaha bye.”

Ubutinganyi ntabwo burabera umuzigo u Rwanda

Ubwo yitabiraga Rwanda Cultural Day yaberaga mu Mujyi wa San Francisco muri 2016, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubutinganyi kitari mu bihangayikishije u Rwanda.Ati” Ubutinganyi ntibwigeze butubera ikibazo kandi ntabwo tugamije kubugira ikibazo. Ubu duhanganye n’ibindi bibazo bitandukanye dufite, kandi nk’uko nabivuze, turashaka ko buri wese abigiramo uruhare.”

Kagame icyo gihe yakomeje avuga ko ” Ibyo bivuze gufatanya kuko dukeneye ko buri muntu yunganirana na mugenzi we, dukeneye ituze rituruka ku kwemerera abantu kubana mu bworoherane, kandi ndatekereza ko ibyo twabiteyeho intambwe nziza,”

Gusa ngo ” Kuba nk’uko nabivuze iki atari ikibazo gikomeye kuri twe, ntabwo nshaka kukigira ikibazo.”

Mu Rwanda nta tegeko ribuza abahuje ibitsina kubana gusa ntibasezerana imbere y’amategeko. Abayobozi benshi bakunze kugaruka kuri iyi ngingo, bavuga ko n’ubwo amategeko atabibuza, Abanayarwanda nk’umuryango mugari bafite indangagaciro z’umuco zibibuza.

Izi kandi zunganirwa n’imyemerere y’idini benshi mu baturage b’iki gihugu babarizwamo.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.