Zaina na Gisele,na bagenzi babo baburanye uyu munsi dore uko byari byifashe:AMAFOTO>>

 0 total views

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9/3/2020 nibwo urubanza ruburanamo abakobwa barimo uwitwa Gisele, Zaina ndetse nundi musore wotwa Cyiza bivugwa ko yari umwe mu bakozi bumwe muri abo bakobwa wafatanyijwe nabo bakobwa, ubwo bakoreraga iyicarubozo umukobwa wari inshuti yabo witwa Sandrine bakamukubita ndetse bakanamwogosha imisatsi.

Urubanza rukaba rwatangiye mu masaha ya mugitondo rukaba rwabereye Kimisagara Maison De Jeune, ni urubanza rwitabiriwe n’abaturage benshi cyane ndetse n’itangazamakuru ritandukanye, itangazamakuru rikaba ryanemerewe gufata amashusho ndetse n’amajwi tukaba.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza imisatsi wogoshwe Sandrine ndetse n’imakasi bakoresheje hamwe n’utwenda twimbere twambuwe Sandrine ubwo yakorerwaga iyicarubozo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwitwa Gisele ndetse na Zaina aribo bari bahagarariye uwo mugambi ndetse undi witwa Rosine wafataga amashusho yibyabaye.

Kugeza ubungubu abashinjwa bari kwisobanura tukaba turaza kubagezaho uko urubanza ruri bugende.

POSSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 148 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.