Menya byinshi ku gitaramo kizahurirwamo n’ibyamamare birimo “INTORE MASAMBA” na “ALYN SANO”- [reba hano]>>>>

Company ishinzwe gutegura amakwe n’ibindi birori bitandukanye, igiye gutegura igitaramo kizahurirwamo n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda birimo Intore Masamba, Alyn Sano, n’abandi benshi iki gitaramo kikazabera muri Onomo hotel iherere mu kiyovu

Comany yitwa “Ihirwe Romantic”  isanzwe  itegura   ibirori   bitandukanye   hano mu Rwanda   birimo  ubukwe ibitaramo ndetse n’ibindi byinshi, kuri ubu batuzaniye igitaramo   kizahurirwamo   n’ibyamamare bitandukanye   hano mu   Rwanda birimo,   Intore   masamba,   Alyn Sano,   Man martin, n’abandi benshi,     Iki gitaramo   kizabera muri  “Onomo Hotel” mu kiyovu  ku itariki ya 20/03/2020

Aganira n’itangazamakuru “Raissa Ntwari” uhagarariye iyi company yatangaje ko iki gitaramo bateguye ahanini kigamije guhuriza hamwe abakundanye, yagize ati” ni ijoro ryo gusangira kw’abakundana ndetse n’imiryango yabo. hazaba hari imikino itandukanye hazaba hari “abacuranzi “Band” zitandukanye, Indirimbo za gakondo ndetse n’abaririmba indirimbo zisanzwe hazaba harimo n’imivugo, iki gikorwa twagiteguye kugirango turusheho kugira imiryango yishimye mungo zacu.

Image result for alyn sano
Alyn Sano azaririmba muri iki gitaramo
Image result for masamba intore
Intore Masamba azaririmba muri iki gitaramo
Image result for andy bumuntu
Andy bumuntu azaririmba muri iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba taliki 20/03/2020 muri hoteri yitwa “ONOMO” iherereye mu kiyovu, bizaba ari (40,000frw) ku bantu babiri “Couple” ugahabwa icyo kunywa muri iyo ticket. Igitaramo kikazatangira saa”20:00″.

Leave a Reply

Your email address will not be published.