Umwe mu bajura bakubise umukozi wa Mobile Money yarashwe arapfa, undi arafatwa

Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko abajura umwe mu bajura babiri bafashwe amashusho bari kwiba umukozi wa Mobile Money, bakanamusiga bamugize intere, yarashwe arapfa, undi arafatwa.

Ku wa 25 Gashyantare ni bwo amashusho y’aba bajura babiri bafashwe na CCTV Camera yashyizwe hanze n’umunyamakuru Samuel Baker Byansi. Bafashe uyu mukozi witwa Tuyisenge Jeannette, bamwambura amafaranga, banasiga bamukubise bikabije.

Nk’uko byatangajwe uwo munsi, Tuyisenge yarakubiswe yamburirwa mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo tariki ya 23 Gashyantare. Nyuma yo kubimenya, RIB na Polisi y’u Rwanda biyemeje guhiga aba bajura, bagatabwa muri yombi.

Umujura warashwe agapfa yitwa Irumva Elias. Polisi y’u Rwanda itangaza ko yarwanaga n’inzego z’umutekano ubwo yafatwaga. Mugenzi we wafashwe ari muzima yitwa Irakoze Emmanuel.

Uyu ni Irakoze Emmanuel, mugenzi wa Irumva warashwe

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 6 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.