Human Rights Watc(HRW) Ikomeje gusaba (RIB) iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo!! INKURU>>

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ( RIB) ruvuga ko umuryango h Human Rights Watc(HRW) udakwiye gusaba irindi perereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo kuko rufite ubushobozi bwo kurikora.

 

Uwo muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku wa kabiri wavuze ko na wo udashira amakenga ibivugwa na Leta y’u Rwanda, maze usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo icyaba cyarishe Kizito Mihigo kimenyekane.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yasanze yiyahuriye muri kasho ya polisi i Remera aho yari afungiye nk’uko itangazo yashyize ahagaragara ribivuga.

Ku ngingo y’ibyasabwe na HRW, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye BBC ko u Rwanda ari igihugu cyigenga gifite ubushobozi bwo gukora iperereza. Avuga ko atumva akamaro k’iperereza ryigenga.

Ati ” Kuvuga ko basaba iperereza ryigenga, ngira ngo u Rwanda ni igihugu cyigenga. Gifite ububasha bwo gukora iperereza ku kintu icyo ari cyo cyose. U Rwanda rufite ubushobozi bwigenga bwo gukora iperereza kandi ruri kurikora. Ntabwo mbona impamvu y’iyo request [ubwo busabe]. Ntabwo mbona icyo iryo ryigenga ryaba rimaze.”

Ku ngingo y’icyo iperereza rimaze kugeraho, Michelle Umuhoza yavuze ko iperereza mu Rwanda rikorwa mu ibanga kandi atazi igihe rizarangirira.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.