Ba Perezida 4 bamaze kugera i Gatuna bariga ku mubano wa Uganda n’u Rwanda ibiganiro birakomeje kugeza nonaha:INKURU

Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare, nk’uko byari biteganyijwe ko haba Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda ndetse ikitabirwa n’abo muri Angola na DR.Congo, bose bamaze kugera ahabera inama.

Imodoka za Perezida Paul Kagame, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi zigeze i Gatuna

Ni inama yiga uko ibintu byasubira mu buryo hagati y’u Rwanda na Uganda, umubano w’ibi bihugu birumuna ukaba warajemo igitotsi kuva mu mwaka ushize mu ntangiriro zawo no kugeza ubu.

Imodoka zitwaye ba Perezida Paul Kagame, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa DR.Congo zigeze i Gatuna, zisangayo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na we wari umaze umwanya ari hakurya muri Uganda.

Ubu Abakuru b’Ibihugu binjiye mu cyumba kigali ahateganyijwe kuberamo ibiganiro. Utereje amaso hakurya muri Uganda hari abaturage benshi ba ku gasozi kitegeye umupaka, bategereje kumva imyanzuro.

Ibiganiro birabera mu muhezo w’itangazamakuru, ariko nyuma yabyo imyanzuro iragezwa ku itangazamakuru ndetse ba Perezida baganire n’Abanyamakuru.

Duhari kubwanyu nka Rwandapaparazzi.rw/TV……….

Nk’uko byahoze, Perezida Paul Kagame na Museveni bahana ibiganza ku mupaka wa Gatuna
Ba Perezida 4 uw’u Rwanda, Uganda, Angola na DR.Congo

Perezida Yoweri Museveni na we yamaze kugera i Gatuna

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.