Inama y’igitaraganya ya Perezida Museveni n’abashinzwe umutekano yabaye ejo bundi muri Uganda hari habaye iki? INKURU>>>

Hari amakuru avuga ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aherutse guhamagaza abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu nama y’igitaraganya nyuma yo kwakira amakuru y’abakora iterabwoba bateguje ko bagiye kugaba ibitero mu mugi wa Kampala.

Ikinyamakuru Spy Reports kivuga ko amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko Perezida Museveni yahamagaje abakuriye inzego z’umutekano mu minsi ishize nyuma y’amakuru yagaragaje ko abakora iterabwoba bo muri Islamic State bafite ibirindiro muri Congo bategura ibitero bya bombe muri Kampala.

Inyandiko uru rubuga rwabonye zigaragaza ko ibyihebe biteganya kwibasira isoko rya Owino, Perezidansi ya Uganda (State House Nakasero), Serena Hotel, ibitaro bya Mulago n’ahandi hantu h’ingenzi.

Aya makuru akomeza avuga ko iyo nama y’amasaha abiri yabereye ku ngoro ya Perezida Museveni yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. David Muhoozi, Minisitiri w’Umutekano, Elly Tumwine, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Peter Elweru, Umukuru w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) Maj. Gen. James Birungi, Umukuru w’Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu Gihugu (ISO) Col. Kaka Bagyenda, Umuyobozi wa CMI, Brig. Gen. Abel Kandiho, Umukuru w’Igipolisi, IGP Martin Ochola n’umwungirije, Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi n’abandi.

Bivugwa ko muri iyi nama Perezida Museveni yasabye abakuriye inzego z’umutekano kuba maso no kuryamira amajanja. Ati: “Sinshaka ko ibyabaye mu 2010 byongera muri Uganda. Abakora iterabwoba basohoye umuburo kandi mugomba kubakurikira ntimubasuzugure,”

Perezida Museveni kandi ngo yasabye Gen Muhoozi kubwira abasirikare bakitegura kuba batera bagatsinda ibyo byihebe, mu gihe umuyobozi wa CMI, Kandiho na we yasabwe kurushaho gushaka amakuru y’ubutasi ku mipaka by’umwihariko iya Congo n’u Rwanda.

Amakuru akomeza avuga ko Museveni yasabye aba bayobozi gusangira amakuru y’ubutasi. Ati: “Hari akamenyero ko kudasangira amakuru mu nzego z’umutekano kandi iyi ni yo mpamvu usanga tugira ibibazo ariko kuri iyi nshuro ndashaka ko amakuru y’umutekano asangirwa,”

Umukuru w’Igipolisi, Martin Ochola na we yasabwe kumenyesha abaturage kwitondera abantu batazi aho baba, kongera amarondo no kugenzura bitunguranye ku mihanda minini mu rwego rwo gukumira ibyihebe muri Kampala.

Nyuma y’iyi nama, umukuru w’igipolisi yahise ahamagara ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, AIGP Abas Byakagaba, amutegeka kubwira imitwe yose kwitegura guhangana n’ibyihebe.

AIGP Byakagaba nawe yahise atanga amakuru, aho mu butumwa yatanze hari ahagira ngo, “Twakiriye amakuru y’itegurwa ry’iterabwoba cyangwa igitero kuri Kampala bigamije kwibasira ahantu hateranira benshi ku Isoko rya Balikuddembe (Owino). Ibi bitero birategurwa n’abagize umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukorera muri DRC”

Iri tangazo ryageze kuri bwiza.com, AIGP Byabagaba yarishyize hanze tariki ya 10 Gashyantare. Iri tangazo ryanditswe na Polisi ya Uganda, rifite umutwe w’impuruza, risaba inzego z’umutekano kuryamira amajanja kuko ngo bari batahuye umugambi w’ibitero by’iterabwoba ku hantu hahurira abantu benshi nko mu isoko rya Owino n’aho imodoka zihagarara zikuramo abagenzi. AIGP Byakagaba kandi yasabye abayobozi kongera amarondo yo ku maguru (foot patrol) no ku modoka, ndetse no kugenzura ku mihanda migari y’ingenzi.

Ku itariki 11 Nyakanga mu 2010 nibwo Kampala yibasiwe n’ibitero bya bombe by’iterabwoba ku bantu bari bahugiye mu kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, ahantu habiri hatandukanye, abagera kuri 74 bahasiga ubuzima, abandi 71 barakomereka.

Umutwe wa Al Shabab wo muri Somalia niwo wigambye ibyo bitero uvuga ko wihimuraga kuri Uganda kubera uruhare rwayo muri AMISOM. Muri Werurwe 2015, mu Rukiko Rukuru rwa Kampala hatangiye kuburana Abanyakenya, Abagande n’Abanyatanzaniya bashinjwaga kuba inyuma y’ibyo bitero.

Muri Gicurasi 2016, barindwi mu bashinjwaga bahamijwe iterabwoba, ubwicanyi, no kugerageza kwica. Umugande Ahmed Luyima, washinjwaga gutegura ibitero, Abanyakenya Hussein Hassan Agad, Idris Magondu, Habib Suleiman Njoroge na Muhammed Ali Muhamed, bakatiwe gufungwa ubuzima bwose.

Abandi babiri, Umugande Hassan Haruna Luyima n’Umunyatanzaniya Suleiman Hajjir Nyamandondo, bakatiwe imyaka 50 y’igifungo, mu gihe abandi batanu basigaye mu baregwaga bagizwe abere.

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.