Umupolisi wafotowe yasinziriye mu nzira agiye gukurikiranwa muri Uganda:INKURU>>

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda IGP Martins Okoth-Ochola, yategetse itabwa muri yombi ry’umupolisi uherutse gufotorwa yasinziriye ku butaka anategeka ko ashyikirizwa ubutabera.

Ku cyumweru ku wa 16 Gashyantare ni bwo videwo yerekana uriya mupolisi, ASP Yasser Masinde Okoth yiriwe ihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga.

Byagaragaraga ko yasinze kuko yari afite n’icupa ry’inzoga mu mufuka. Okot Ntabwo yiyoroheje, kuko akuriye ishami ry’amakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga mu ishami rya polisi ya Uganda mu gace ka Busoga y’iburasirazuba.

Uretse videwo imugaragaza arambaraye ku butaka yambaye impuzankano ya Polisi ya Uganda, hari n’indi yasohotse ari kubyina mu kabari yizihiwe.

Umupolisi wa Uganda utifuje ko amazina ye atangazwa na Daily Monitor, yavuze ko Okot asanzwe arwaye diyabete itamwemerera gufata ku bisindisha.

Uyu mupolisi yahishuye ko mbere y’uko Okot ashyirwa hanze, Ari kenshi bagenzi be bagiye bamuraruza mu tubari yasinze.

Ibyo kuba Okot afite diyabete imubuza gufata ibisindisha, byanemejwe n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga.

Enanga yavuze ko impamvu Ochola yategetse ko Okot atabwa muri yombi, ari uko yari yaragiriwe inama zo kureka inzoga kenshi n’ubuyobozi bwa Polisi n’abaganga, ariko akinangira. Enanga avuga ko kuri uriya munsi udasanzwe basanze Okot aryamye hasi yanataye ubwenge.

Ngo byabaye ngombwa ko bagenzi be bamutwara kwa muganga, agaruye ubwenge ahita ajya kunywa inzoga mu kabari kari hafi aho. Auga ko Okot akurikiranweho kutubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 44 y’amabwiriza Polisi ya Uganda igenderaho.

Mu gihe yaba ahamwe n’icyaha, Okot yahita yirikanwa mu bikorwa bya Polisi ya Uganda.
Yakwirukanwa nyuma y’undi mupolisi witwa Nathan Kanyesige uherutse kwirukanwa muri Polisi ya Uganda, nyuma ya videwo yagiye hanze imugaragaza yasinze.

Ku bwa Ochola, ngo imyitwarire nk’iriya y’ubusinzi ihesha isura mbi Polisi ya Uganda, ari na yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kwirukana abapolisi bose babaswe n’inzoga.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.