Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y’Abanyarwanda Igihe kitari gito:INKURU

Kizito Mihigo wapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, yari umuhanzi w’indirimbo ziganjemo iziramya Imana no gukunda igihugu, wakundiwe ibihangano bye, ariko bamwe bakaza guhindurwa imitima n’ibyaha yahamijwe, arafungwa, ahabwa imbabazi, akaba yari aherutse kongera gutabwa muri yombi.

Kizito Mihigo yakoze ku mitima ya benshi mu Banyarwanda mu buryo bwiza ndetse n’ububi. Ibihangano bye nk’indirimbo zitandukanye nka Twanze gutoberwa amatekaInuma, Umujinya Mwiza, Turi abana b’u Rwanda, Intare Yampaye Agaciro, Igisobanuro cy’Urupfu n’izindi. Yari umuhanga mu gucuranga ‘piano’, akenshi yakundaga no kwimariraho irungu injyana ya ’Classique’.

Indirimbo ’Twanze Gutoberwa Amateka’ ni iyo yahimbiye ibihe by’icyunamo ndetse no kwibuka abazize jonoside mu 1994. Abenshi bavuga ko nta gushidikanya, iyi ndirimbo ari yo yamugize icyamamare, bitewe n’ubutumwa burimo bwamagana abashaka gupfobya jenoside no gutoba amateka y’u Rwanda.

N’ubwo Kizito yakundiwe iyi ndirimbo yo haruguru, yakoze indi ayita ’Igisobanuro cy’Urupfu’, yari ikubiyemo ubutumwa bwakuruye ukutayivugaho rumwe. Muri iyi ndirimbo, yavugaga ko imfu zose ari zimwe kandi abapfuye bose bakwibuka kimwe. Iyo ndirimbo kandi yatumye bamwe bakemanga izindi ndirimbo ze nk’iyitwa ’Inuma. Hari n’abatangiye kuvuga ko izo ndirimbo ebyiri ari zo zatumye atangira gutakarizwa icyizere mbere y’uko atabwa muri yombi bwa mbere.

Bamwe bati : «Yigeze no kuba umutoni ibukuru.» kuko ajya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris mu Bufaransa mu 2001, yari abifashijwemo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho yaje kuhakura impamyabumenyi ya DFE (Diplôme de Fin d’Etudes).

Uyu Kizito yari afite umuryango wigisha ubumwe n’ubwiyunge ’Kizito Mihigo for Peace’ yatangije mu 2010. Muri Kanama 2011, Imbuto Foundation ya Madamu wa Perezida wa Repuburika, Jeannette Kagame yahaye Kizito Mihigo igihembo cyitwa CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers) kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi buharanira amahoro.

Amavuko ya Kizito Mihigo

Yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981 mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu babyawe na Buguzi Augustin na Iribagiza Placidie. Mihigo afite imyaka 9, yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiliziya Gatulika. Mu mwaka w’1994, se yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kizito Mihigo yigeze kuvuga ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ari mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa yaririmbaga. Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda, umwaka w’2000 (ubwo yari afite imyaka 19) wageze Kizito Mihigo afite indirimbo zirenga 200 za misa.

Ifungwa rye ryamugabanyirije igikundiro

Mu 2014, Kizito Mihigo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu. Ibi byaha byaramuhamye maze tariki ya 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rumukatira igifungo cy’imyaka 10, yoherezwa muri Gereza ya 1930, nyuma aza kwimurirwa muri Mageragere, kimwe n’abandi bari bafungiwe hamwe. Itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo no guhamwa n’ibyi byaha, byatumye bamwe mu bamukundaga bamutakariza icyizere, abandi baramusengera ngo afungurwe vuba.

Mu 2018 tariki ya 15 Nzeri, Kizito Mihigo n’abandi barenga 2000 basohotse muri Mageragere nyuma y’imbabazi bari bamaze guhabwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Iki gihe amashimwe ku Mana yabaye menshi, itangazamakuru na ryo ryahateye amatako.

Nyuma yo gufungurwa, Kizito Mihigo yari yitezweho ibirimo kongera umubare w’ibihangano bye, akongera agasabana n’abakunzi be, ndetse no gushaka umugore, dore ko itangazamakuru ryamubajije iki kibazo.

Iby’ingenzi yakoze amaze gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Kizito Mihigo yagaruye igikundiro mu muryango nyarwanda, bamwe batangira kwiyibutsa za ndirimbo za mbere, batinyaga gucuranga afunzwe, bavuga ko batabyemerewe. Yakoze ibikorwa byinshi muri kiliziya zitandukanye, atibagiwe gutaramira Kibeho, ku mavuko ye.

Amaze gufungurwa, humvikanye indirimbo ze zirimo ’Ibyishimo Bibi’ yumvikanisha ibihe byiza umuntu ageramo, akishima, agasamara, akibagirwa ko kurengera byatuma bimugiraho ingaruka mbi.

Na none, humvikanye kandi indirimbo yise ’Aho Kuguhomba Yaguhombya’, yumvikanisha ko Imana ikeneye umuntu yaremye, aho kugira ngo ayobywe n’ibyo atunze, yakwemera ikabimwambura, ariko ikamugumana.

Indi ndirimbo Kizito Mihigo yashyize hanze kandi indirimo yise ’Uzabe Intwari’, indirimbo yageneye abana, yifuriza kugira imico, imyitwarire n’imikorere izatuma bitwa intwari.

Inkuru y’urupfu rwe imaze kumenyekana, ’video’ igaragaza Kizito Mihigo ari gucuranga Piano, mu gihe kimwe aririmba indirimbo yitwa ’Nifuza kugusanga’ yashyizwe ku mbuga zitandukanye. Abayishyizeho biyibutsaga ndirimbo yashyize ahagaragara tariki ya 18 Mutarama 2020.

Kizito Mihigo yakoze ingendo muri za Kiliziya zitandukanye mu gihugu, abasangiza ubutumwa buri mu bihangano bye. Ibi na byo byabaye nyuma yo guhabwa imbabazi, agafungurwa.

Kizito Mihigo yari yaratangiye igikorwa cyo kwigisha umuziki (formation musicale) abana bari mu biruhuko. Muri iki gihe, yabigishaga amajwi ya muzika (note musicale) ndetse no gucuranga mu buryo bw’ibanze, ndetse yari yaratangiye guha impamyabushobozi (certificats) abana bari barangije ibyiciro bitandukanye by’aya masomo.

Na none, iminsi icyenda mbere y’uko tariki ya 15 Nzeri 2019 igera, Kizito Mihigo yakoze amasengesho, ashimira Imana kuba yarafunguwe, ndetse asaba n’ababyifuza barimo n’abamusengeraga igihe yari afunzwe, ko bakwifatanya muri ibyo bihe. Buri munsi kuva tariki ya 7 Nzeri, Kizito Mihigo yawugeneraga isengesho, saa cyenda z’igicamunsi, kugeza tariki ya 15.

Itabwa muri yombi rya kabiri

Tariki ya 13 Gashyantare 2020, amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bitandukanye ko Kizito Mihigo yafashwe n’inzego z’umutekano, icyo gihe inzego bireba ntizayahamiriza itangazamakuru. Tariki ya 14 uku kwezi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirijwe uyu musore, ko inzego z’umutekano ari zo zamuzanye.

Icyo gihe, RIB yavuze ko Kizito Mihigo akekwaho gushaka gutorokera mu Burundi, ashaka kwinjira mu mutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse akaba akekwaho na ruswa bivugwa ko yashatse guha abaturage ngo bamwambutse, ariko bakabyanga, bakamuhururiza inzego z’umutekano.

Ubwo Kizito Mihigo yari afungiwe muri kasho ya sitasiyo ya Polisi ya Remera iherereye mu Karere ka Gasabo, polisi y’igihugu yasohoye itangazo rivuga ko uyu musore yiyahuye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cy’iyi tariki ya 17. RIB yatangaje ko uyu musore yiyahuye akoresheje ishuka yararagamo. Iperereza ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyatumye yiyambura ubuzima.

Iherezo ry’ubuzima bwa Kizito Mihigo kuri iyi si ryageze, akaba yagiye afite imyaka 38 y’amavuko. Asize inkuru ebyiri imusozi, buri wese azamwibukira iyamukoze ku mutima kurusha indi.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.