Dosiye ya Evode Uwizeyimana yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha amategeko yashizweho nawe agiye guhangana nayo!!:INKURU>>

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ku byavuye mu iperereza ku byaha bishinjwa Me Evode Uwizeyimana, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera uherutse kwegura, nyuma yo guhutaza ushinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako zo mu Mujyi wa Kigali w’umugore.

Evode Uwizeyimana ashinjwa gusunika umugore, akitura hasi, ukorera ikigo cyigenga gishinzwe umutekano cya ISCO, wari mu kazi ko gusaka abinjira ku nyubako ya Grand Pension Plaza. Hari ku itariki 03 Gashyantare 2020.

Nyuma y’aho ibi bigiriye ku karubanda no kunengwa n’abantu bo mu nzego zitandukanye, Evode Uwizeyimana yagiye kuri twitter asaba imbabazi ariko ntibyabuza abantu gukomeza kumunenga ndetse bamwe basaba ko yakurikiranwa.

Hadaciye kabiri, kuwa Kane ushize, Uwizeyimana yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe ubwegure bwe ku mwanya yari ariho nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Si ku nshuro ya mbere Evode yari akoze aya makosa kuko bivugwa ko no ku nyubako ya Kigali Heights naho yigeze guhutaza umuntu ushinzwe umutekano wari wamwitiranyije n’umuturage usanzwe, bikanavugwa ko yigeze gukubita Umushinwa bari bagiranye ikibazo mu muhanda.

Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha.

Yagize ati: “Iperereza ryararangiye dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha.”
Ni nyuma y’aho RIB yari iherutse gutangaza ko iri gukora iperereza ku birego bishinjwa Uwizeyimana.

Ku kibazo cy’uko iperereza ryaba ryarakozwe Uwizeyimana afunze cyangwa yidegembya, Umuhoza yavuze ko uru rwego avugira rutamufunze.

Evode Uwizeyimana yari muri Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, umwanya utari uriho mbere.

Ingingo ya kane y’itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi ryo muri 2013 ivuga ko umuyobozi by’umwihariko uwo ku rwego rw’igihugu abujijwe gukoresha umwanya afite mu guhohotera abaturage cyangwa guhonyora amategeko.

Iryo tegeko kandi ribuza abayobozi kujya mu bikorwa by’imicungire mibi y’inzego bayobora no gushaka kuremera kurusha izo nzego, rikanababuza kujya mu bikorwa bibatesha agaciro cyangwa ibigatesha urwego bayobora nk’uko bigaragara mu ngingo ya 12, iya 13 n’iya 14 z’iryo tegeko.

POSTED BY PAPARAZZI WACU KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.