Umukobwa w’imyaka 26 yategetswe na Se kwinjira mu mutwe urwanya u Rwanda:INKURU

Ikirenga yari atuye mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Rwezamenyo, ho mu karere ka Nyarugenge. Mu 2017, inshuti ye yamurangiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ajyayo ahakora umwaka. Mu 2018 yaretse ako kazi ariko mbere y’uko agaruka mu Rwanda, yahuye n’umugore, amubwira aho se aherereye; kuri we cyari igisubizo kuko umuryango we ntiwari uzi irengero ry’uyu mubyeyi wabo kandi na we ubwe (Ikirenga) ngo yavugaga ko azakora ibishoboka akamenya aho Se aba kandi akamugeraho.

Ikirenga na wa mugore banogeje umugambi, mu 2019 bapanga kuva mu Rwanda, bajya mu mugi wa Goma, ari na ho wa mugore yamuhaye undi mugabo umwerekeza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nk’uko KT Press ibitangaza.

Umukobwa yageze aho se aba, afite gahunda yo kumubwira ngo batahe mu Rwanda ariko ngo yarabyanze, ahubwo amubwira ko na we agomba kwinjira muri uwo mutwe witwara gisirikare, bitaba ibyo akicwa. Ni uko byagenze Ikirenga yisanga mu gisirikare, ndetse ahabwa n’imyitozo, ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kubona uwo mubyeyi we.

Ati: “Data yantegetse kujya mu gisirikare. Narabyanze ariko nterwa ubwoba ko ndicwa. Nahise njyanwa mu myitozo, tuyikora ukwezi kumwe.”

Ingabo za RD Congo (FARDC) zabagabyeho igitero nk’uko biri kugenda ku yindi mitwe yitwaje intwaro, Ikirenga n’abandi barwanyi barafatwa, bamwe muri bo boherezwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuri Mutobo.

Ibitero bya Operasiyo Sokola 2 yatangiye ku mugaragaro tariki ya 30 Ukwakira 2019 byibasiye bikomeye imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, cyane cyane CNRD. Abarwanyi b’uyu mutwe babarirwa mu 2000 barafashwe barimo Ikirenga, boherezwa mu Rwanda banyuze ku mipaka iri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ni inshuro irenze imwe humvikanye inkuru y’urubyiruko rudafite akazi rwishora mu mirimo igayitse cyangwa se rugafata gahunda yo kwambuka imipaka, rukajya mu kazi keza ruba rwasezeranyijwe iyo mu mahanga, rwagerayo rugasanga rwagambaniwe, ahubwo gahunda ni ari ukurwinjiza mu mitwe y’iterabwoba cyangwa se irwanya ubutegetsi bw’igihugu iki na kiriya.

Mu Rwanda byarabaye, ubwo umwe mu barwanyi bagabye igitero mu Karere ka Musanze, akaza gufatwa, yasobanuye ko igihe yari muri Uganda, yasezeranyijwe akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (akazi gahemba neza), yisanga mu mutwe wa RUD Urunana.

Akazi keza karashakWa kandi karahari, igikwiye ni ukugashakira mu buryo buboneye, bidaciye mu nzira zakurira ibyago ugashaka.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.