Ndayizera Phocas na bagenzi be 12 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba bahakanye ibyo bari bemeye mbere

Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020, rwaburanishije umunyamakuru Ndayizera Phocas na bagenzi be 12 bashinjwa by’iterabwoba bivuguruje, maze aba bahakana ibyaha bari baremeye mbere bitewe n’impamvu zitandukanye.

Aba bose bashinjwa kuba mu mugambi bivugwa ko wari ukuriwe na Ntamuhanga Cassien watorotse gereza, wari ugamije guturitsa intambi ubushinjacyaha buvuga ko Ndayizera yafatanwe.

Mu kwivuguruza nk’uko tubikesha Radio BBC, Ndayizera yavuze ko yari yabyemereye bitewe n’iyicarubozo yakorewe mu bugenzacyaha, Karangwa Eliaquim ushinjwa umugambi wo gutegura intambi, yavuze ko yabyemeye kubera ko yari ahantu atazi.

Ku bijyanye no gufatanya na Ndayizera muri uyu mugambi, Karangwa avuga ko gahunda bagiranye yo gukora imashini yuhira igakora n’ifumbire, ikiraka bari bahawe n’Umunya-Kenya wari umaze kubishyura amadolari y’Amerika 600, gusa ngo abyemerera ubugenzacyaha, yari yavuze ko aya madolari yayahawe na Ntamuhanga Cassien.

Urwego rw’ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Ndayizera tariki ya 28 Ugushyingo 2018, rwemeza ko yatawe muri yombi ashinjwa gufatanwa ibiturika yateganyaga mu kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yashyizwe ahagaragara nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko yaburiwe irengero. Ndayizera ubwe nahamwa n’iki cyaha, azakatirwa igifungo cy’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20 nk’uko amategeko abiteganya.

Ntamuhanga Cassien ushinjwa kuyobora uyu mugambi adahari yatorotse gereza ya Mpanga yari afungiwemo tariki ya 30 Ukwakira 2017 ari kumwe n’abandi babiri; Sibomana Kirenge na Batambarije Théogène. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’iterabwoba.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.