Umusore yishwe nyuma yo gufatwa ’asambana’ n’umugore w’abandi aho ni muri bugesera:INKURU>>

Mu Mudugudu wa Rukindo, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera haravugwa amakuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 26, Ndagijimana Emmanuel bivugwa ko yaba yishwe azira umugore basambanaga wari ufite umugabo ariko batasezeranye.

Umurambo w’uyu wishwe wabonetse mu gitondo ubwo abaturage bawusangaga mu bwiherero abamwishe bamuhishemo bahita bahamagara abayobozi.

Nkezabo Cyprien akaba akekwaho kwica Ndagijimana Emmanuel nyuma yo kumusanga ari gusambanya umugore we, babanaga binyuranyije n’amategeko witwa Mukangoga Veneranda. Uyu mugore na we akaba yarakomerekejwe n’uyu mugabo ku kaguru.

Abaturage baravuga ko uyu ashobora kuba yishwe n’umuntu urenze umwe, mu gihe ukekwa kurusha abandi bita Nkezabo yatawe muri yombi. Hatawe muri yombi kandi uwitwa Claude w’inshuti ya Nkezabo na Veneranda bivugwa ko yagerageje guhishira icyaha.

Bivugwa ko Veneranda na nyakwigendera bari kumwe mu kabari basangira inzoga, amasaha yo gutaha yagera bagatahana, mu gihe Nkezabo babanaga bivugwa ko bari bamaze igihe bashwana amushinja kuryamana n’abandi bagabo.

Abaturage bazi aba bantu bavuga ko ukekwaho icyaha yarenganyije nyakwigendera kubera ko nawe yari umwinjira w’uwo mugore.

Ababonye umurambo wa nyakwigengera bavuga ko yakubiswe ikintu mu mutwe bikamuviramo urupfu. Umwe muri bo ati: “Njye uko nabonye umurambo, basatuye hano mu bwonko…bahonze umutwe, bakoresheje nk’inyundo barahonda kuko yataye ibiremve by’amaraso.”

Nyuma yo kumwica, ngo bagerageje guhisha umurambo we ariko aho bashatse kumuhisha amaraso akagenda ahasigara, birangira bigiriye inama yo kumuhisha mu bwiherero bashyiraho urugi, ari naho abamubonye bamusanze bukeye.

Uyu mugore nyirabayazana w’iyicwa rya Ndagijimana arashinjwa kubigiramo uruhare. Umwe mu baturage yagize ati: “ku ruhare rwanjye bashobora kuba wenda batanamupfuye bari bafite ibindi bari barimo ari nk’ibintu byagambiriwe kuko uko nabibonye ntabwo ari umuntu umwe waba yamwishe.”

Uyu yakomeje agira ati: “Kandi ikindi uwo mugore iyo aza kuba atabifitemo uruhare yari guhuruza abandi bakamutabara, ariko muri iryo joro ryose yacecetse, bunakeye n’abamusuye bagiye kumureba aravuga ngo ni umugabo wanjye wantemye ntiyasobanura impamvu yamutemye.”

Basanga rero kuba abantu bigendera babonye amakuru yari ayafite atayatanze ari ikigaragaza ko na we yari abifitemo uruhare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, na we yemeje aya makuru y’iyicwa rya Ndagijimana.

Ati: “Amakuru yo ni ukuri. Muri iri joro ahagana saa tatu z’ijoro, hari umusore uzwi ku izina rya Ndagijimana Emmanuel,…bivugwa ko yarimo asambana n’umugore witwa Mukangoga Veneranda, hanyuma..uwo Mukangoga Veneranda afite undi mugabo wamwinjiye witwa Nkezabo Cyprien, bivugwa ko yasanze uwo mugore we arimo arasambana..hanyuma ngo arwana n’uwo mugabo, mu mvugo ze, avuga ko yamuteye icyuma hanyuma aragenda. Ariko umugore we yavuze ko yari afite umupanga yamutemye, atema n’umugore, arahunga.”

Uyu muyobozi avuga ko koko basanze yatemye umugore ku kaguru no mu ntoki, akongera agatema uwo mugabo mu mutwe arapfa bagashaka guhisha umurambo.

Ati: “Umugore ntiyataka, aragenda afata uwo mugabo uwo yatemye, yagiye ashaka aho amuhisha bari bafite ahantu hiherereye hasa nk’ahategereye izindi ngo, agerageza kumushyira mu bwiherero bw’urundi rugo rudatuyemo abantu ariko umunwa wa tuwarete uba muto amusigaho, mu gitondo nibwo bamwe mu baturage babyutse kare…babona amaraso, bakurikiye amaraso basanga bamutaye aho ngaho.”

Usibye urupfu rwa Ndagijimana rutarasobanuka neza kubera ko iperereza ryatangiye nyuma yo guta muri yombi batatu bakekwaho kurugiramo uruhare. Muri uyu mudugudu wa Rukindo mu Murenge wa Mayange, haravugwa n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano nk’urugomo ndetse n’ubujura bwa hato na hato, abaturage bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora bakabona umutekano uhagije.

POSTED BY KABANGO DIO KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.