Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite Amusabye guca mucyuma gisaka!! INKURU

[[Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana, aravugwaho guhutaza no gutura hasi umukobwa w’umusekirite wamusabaga guca mu cyuma gisaka (scaner ) mbere yo kwinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza iri mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mutarama uyu mwaka 2020 , ubwo Me Evode yageraga ku nyubako ya Grand Pension Plaza, ashatse kwinjira umukobwa ukora muri imwe muri kompanyi zicunga umutekano akamwangira, amusaba ko yabanza guca mucyuma gisaka undi arabyaga ahubwo asunika umusekirite wari ubimubwiye.

Amakuru avuga ko Uwizeyimana yasunitse uyu mukobwa akamutura hasi. Aya makuru yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga avuga ibyabaye.

Abanyarwanda batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaganiye kure ibyakozwe na Uwizeyimana, bavuga ko bidakwiye ku muntu nka we ukora muri Guverinoma y’u Rwanda agaragaza iriya myitwarire.

Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka ukorera Radio/TV1 abinyujije kuri Twitter, yabajije inzego zirimo polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye na Guverinoma y’u Rwanda niba Evode yaba ari mu bemerewe kwinjira mu nyubako za rubanda badasatswe.

Mugenzi we Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio/TV10, yunze mu rya Mutabaruka avuga ko nta mutegetsi wo ku rwego nk’urwa Evode ugomba kuba agifite amaboko yo gukubita, bikagera n’aho akubita umugore.

Ni nyuma yo kotswa igitutu n’abantu batandukanye, Me Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter yisegura ku byamubayeho, avuga ko bidakwiye ku muntu nka we w’umuyobozi.

Ati” Ndisegura cyane ku byabaye. Ntibyakabaye kuba ku muntu nkanjye w’umuyobozi. Namaze gusaba imbabazi ubuyobozi bwa ISCO kandi magingo aya mbikoreye mu ruhame nsaba imbabazi rubanda.”

Si ubwa mbere Evode Uwizeyimana agaragaje imico cyangwa imvugo runaka ntibivugweho rumwe. Nko muri 2017, yigeze kwita Abanyamakuru ‘imihirimbiri’ bituma yibasirwa bikomeye n’abakora umwuga w’itangazamakuru.

Hari n’abamusabye kwegura

Nyakubahwa Minister,

Ntabwo ndi mwebwe ariko iyo nza kuba mwe nari kwegura.Hari abafata kwegura nk’ubugwari ariko ni ikimenyetso kigaragaza umugabo utananiwe ahubwo utanze serivise ku bundi buryo.Uri umugabo nemera kandi inama nkugiriye ntabwo naba ngukamiye kitoze.

Mwishyuke

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.