Bamwe mu bakobwa bavuga ko bikundira abasaza bakanga abasore kubera ko batabaha Cash:INKURU>>

Bamwe mu bakobwa bo mu Mujyi wa Kigali bigurisha bavuga ko baba bishakira abasaza kuko abasore ntacyo baba bifitiye, mu gihe abasore nabo bavuga ko batakwirirwa bavunikira udufaranga natwo twa ntatwo ngo nibarangiza bajye kuyagura abazwi nk’indaya.

Umwe muri aba bakobwa mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Biterwa n’amafaranga baba bafite…baba bifite! Abasaza baba bafite amafaranga. Bafite amikoro. Abasore nta mafaranga bakigira”

Ku kijyanye n’impamvu abo basaza usanga bata ingo bakajya gushaka abakobwa bakiri bato, uyu mukobwa avuga ko “abasaza baba bashaka amaraso mashya .”

Bamwe mu basore bo mu Biryogo bavuganye n’umunyamakuru bavuga ko bo batakwirirwa bavunikira amafaranga ngo nibarangiza bajye kuyagura abo bita indaya, mu gihe abandi bavuga ko abo bakobwa baba bashaka abasaza kuko bagira vuba, mu gihe ngo abasore bakiri bato nabo bababiza icyuya.

Umwe muri aba basore ati: “Nuko nyine natwe tuba turi ku mubare musaza!..nk’ubu ndi umusore tu, ejo nanjye nzakenera kubaka urugo…ubwo se nzajya kumuha ya mafaranga mvuga nti ndishyura inzu, ndakora akazi ngira ngo nanjye nifashe mu buzima bwanjye…ntabwo wajya kumuha amafaranga menshi cyane. Ni yo mpamvu baba bashaka abasaza tu.”

Iyi rero ntabwo ari inshuro ya mbere abagabo bakuze baba bavuzweho kuba ari bo bararura abana b’abakobwa babashukisha imitungo baba bafit. Rimwe na rimwe na rimwe abasore bakaba bagira impungenge zo kuzabona abagore bizeye bo mu rungano rwabo bazabana.

Usanga abagabo bamwe bataye umuco bata ingo zabo ugasanga afite abandi bakobwa nka babiri cyangwa batatu aryamana nabo kandi ari ko abitaho ku byo bakeneye rimwe na rimwe ugasanga mu ngo zabo zizwi rukinga batanu amafaranga ashirira mu tubari basangira n’abakobwa bakiri bato.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.