Ibiro bya NRM Ishyaka rya Museveni byatwitswe muri Kabale:AMAFOTO>>

Abantu bataramenyekana batwise ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) mu Karere ka Kabale ku Muhanda uva Kisoro.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 27 Mutarama gusa ubuyobozi bugerageza kubihishira.

Abakora muri ibyo biro babwiye Daily Monitor ko uwo muriro wangirije ibikoresho by’ishyaka rya NRM birimo amakarita y’ishyaka, ibyapa, amarido n’ibindi byari mu nzu.

Polisi yahageze isanga inzu yatokombeye, ibyahiye ibijyana ku biro byayo bya Kabale.

Imbwa yazanwe ahabereye uku gutwika yananiwe kumenya irengero ry’aba batwitse ibiro bya NRM bitewe n’uko abantu benshi bari bari bangirije ahabereye icyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kabale, Brian Ampeire, avuga ko bari gukora iperereza kugira ngo bamenye neza icyaba cyateje uku gushya kw’ibiro bya NRM.

Edison Turyahabwa, Umunyamabanga wa NRM na Amos Rwansheija, ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Kabale banze kugira icyo batangaza kuri iki kibazo.

Ibi biro bihiye mu gihe Umuyobozi wa NRM, Perezida Museveni Yoweli ateganya kugirira uruzinduko mu gice cya Kigezi kibarizwamo na Kabale kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2020.

Hari abaturage batahwemye kugaragaza ko banga NRM aho bamwe mu barwanashyaka bayo bagiye baterwa imisumari mu matama no mu biganza.

Benshi bakunze kugaruka ku kuba iri shyaka ritegetse Uganda imyaka 34, ingingo bavuga ko ari ukwikubira ubutegetsi.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.