Abantu 10 barinzwe kurusha abandi ku Isi mu byiciro bitandukanye Ihere ijisho:AMAFOTO>>

Kubera impamvu zitandukanye zirimo gutinya gushimutwa no kwicwa, bikunze kugaragara ko abantu bo mu nzego zitandukanye, haba muri politiki, abanyemari, ibyamamare n’abandi, aho bagiye hose mu ruhame ndetse no mu ngo bakunze kuba bakikijwe n’abashinzwe umutekano wabo bazwi nka ba “Bodyguards”

Ushobora kwibaza impamvu umuntu yakenera kurindwa kuri urwo rwego ariko na we urabasha kwisobanurira nyuma y’uru rutonde rw’abantu 10 barinzwe kurusha abandi ku Isi tugiye kubagezaho dukesha urubuga rwa victor-mochere.com.

1. Perezida wa mbere urindwa kurusha abandi

Vladmir Putin

Vladmir Putin kimwe n’abandi banyapolitiki b’ingenzi mu Burusiya barindwa n’urwego ruzwi nka “Federal Protective Service” ariko abashinzwe kurinda Perezida Putin basa nk’urundi rwego rwihariye.

Nta kintu kijya gitangazwa ku bikorwa byabo, bakorera mu ibanga rikomeye ku buryo gusa gukeka ari byo bivugwa ku byo bakora.

Vladimir Putin ubwe ni umunyapolitiki utavugwaho rumwe aho yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru kuva yatangira kuyobora manda ye ya mbere, aho yagiye avugwaho kubaka agatsiko kamwegereye kagomba gukorera mu kwaha kwe, bivugwa ko yagiye yamamara ahanini bitijwe umurindi na ruswa ahanini yiganje muri guverinoma ye, ariko na none byagiye bitera kugerageza kenshi kumwivugana bigatuma yubaka uburinzi bwe uko yabyifuzaga.

2. Umunyemari wa mbere urinzwe kurusha abandi

Donald Trump

Donald Trump nk’Umuherwe w’umunyemari kuri ubu akaba ari na perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde rw’abantu barinzwe kurusha abandi ku Isi.

Ubusanzwe kuba perezida by’umwihariko wa Amerika biguhesha uburinzi butoroshye ariko na none bukajyana n’ingengo y’imari.

Urugero rutangwa ruvuga ko nka Barack Obama akiri perezida kumurinda we n’umuryango we byatwaraga miliyoni 16 z’Amadolari ku mwaka. Kuri Trump ariko, mu byumweru 10 gusa ku buyobozi uburinzi bwe bwari bumaze gutwara miliyoni 29$.

Ibi byatumye Inteko ishinga Amategeko ya Amerika muri Gicurasi 2017 itambutsa umushinga w’itegeko ryemeje ko umutekano wa Trump n’umuryango we uzajya utangwaho miliyoni 120$ ku mwaka, amafaranga yenda kungana n’ayakoreshejwe kuri Obama mu myaka 8 yamaze ku butegetsi.

3. Umunyagitugu wa mbere urinzwe kurusha abandi

Kim Jong-un

Bivugwa ko Isi yose yatunguwe n’uburinzi bw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, ubwo babonaga abashinzwe kumurinda birukanka inyuma y’imodoka ye na yo y’umutamenwa ubwo yakoreraga uruzinduko muri Singapore mu 2018.

Kim Jong-un ngo ntabwo afite abashinzwe umutekano we ba hafi gusa, ahubwo afite ingabo 100,000 bivugwa ko ari ize ku giti cye ndetse ari we ziha raporo gusa. Uyu mutwe w’ingabo ushinzwe umutekano we uzwi nka “Supreme Guard Command” utabasha kubona amakuru menshi awerekeyeho, ngo umuhora hafi buri gihe kandi unagira uruhare muri poropaganda zigamije kumwamaza.

4. Umwamikazi urinzwe kurusha abandi

Umwamikazi Elisabeth wa II w’u Bwongereza

Umwamikazi Elisabeth wa II ni we muyobozi w’Ubwongereza wo kuri uru rwego wa mbere wizihije Yubile y’imyaka 65 amaze ku butegetsi mu 2017. Nabasha kuguma ku bwami kugeza mu 2022, azaba abaye na none uwa mbere mu Bwongereza uzaba yujuje imyaka 70 ku butegetsi.

Umwamikazi Elisabeth na we ni umwe mu bantu bafite uburinzi buhambaye ku Isi urindwa n’ikitwa “Royal Guard”, izina ryahawe ingabo zari zishinzwe kurinda inyubako z’ i Bwami. Abasirikare bashinzwe kumurinda bakunze kwambara impuzankano z’ibara ry’umukara n’ingofero z’ibara ritukura.

N’ubwo amafaranga agenda mu bikorwa byo kumurinda agirwa ibanga, mu 2010 hakwirakwije amakuru avuga ko umutekano we n’uw’abantu 21 bo mu muryango we ugendaho miliyoni 100 z’Ama pound buri mwaka.

5. Umuyobozi w’idini urinzwe kurusha abandi

Papa Fransisiko

Umuyobozi wa Kiliziya gaturika ku Isi ndetse na Perezida wa Vatican, na we akenera uburinzi kandi buhambaye. Bivugwa ko Papa aba muri umwe mu mijyi irinzwe cyane ku Isi, Vatican City.

N’iyo uri kugenda mu mihanda ya Vatican ugenda unyura ku bashinzwe umutekano wa Papa bakunze kuba bambaye impuzankano yihariye ndetse bitwaje amacumu.

Ni byo abashinzwe kurinda Papa bitwaza amacumu ariko ngo ibi ntibizagushuke kuko aba barinzi ni bamwe mu ngabo zafashe imyitozo ihambaye ku Isi usanga baba bagizwe n’abahoze mu gisirikare cy’Ubusuwisi, bivugwa ko bafite ububasha bwo gukemura akabazo k’umutekano mu masegonda. Ngo usibye amacumu kandi, bafite n’intwaro zigezweho nk’imbunda ziba zibitse mu gihe zakenerwa.

6. Umubiri w’umuntu urinzwe kurusha indi

Vladmir Lenine

Benshi muri mwe mushobora gutungurwa no kumva ko rimwe na rimwe bidasaba kuba ukiriho uhumeka ngo ube ugifite agaciro ndetse ukwiriye kurindwa. Mu Rubuga rw’Umutuku (Red Square) muri Moscow rwagati, mu gihugu cy’u Burusiya hari ahantu hari umubiri wa Vladmir Lenine wigeze kuyobora Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, aho bivugwa ko umurambo we wahashyizwe nyuma gato yo gupfa kwe mu 1924.

Ngo usibye inshuro mbarwa zabayeho mu bihe nk’iby’intambara, uyu murambo we urindwa amasaha 24/24, iminsi 7/7 kuva mu myaka 95 ishize. Bijya bihwihwiswa ko abasirikare bashinzwe kuharinda babwirwa ko umurambo wa Lenine ari kimwe mu bintu by’agaciro Uburusiya bufite. Uyu mubiri wa Lenine wakomeje gufatwa neza kugira ngo utangirika ngo unafatwa n’ikimenyetso cy’ibitekerezo bye.

7. Umuyobozi w’ikigo (CEO) wa mbere urinzwe kurusha abandi

Mark Zuckeberg

Umuyobozi wa Facebook na we ni umwe mu bantu bafite uburinzi buhambaye, aho bivugwa ko kuva mu 2015 yashoye agera kuri miliyoni 20$ ku mutekano we, agera kuri miliyoni 7,3$ akaba agenda ku barinzi be mu rugo n’abamuherekeza aho agiye.

Aba barinzi ba Zuckerberg rimwe na rimwe bajya babita Igipolisi cy’ibanga cya Zuckerberg (Zuckerberg secret police’) aho bivugwa ko bagizwe n’abarinzi 16 bahora bamurinze bakora basimburana. Bivugwa kandi ko izindi miliyoni 2,3$ zigenda ku mutekano w’Umuyobozi muri facebook ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer).

Mu myaka nk’icumi ishize, Larry Ellison wa Oracle ni we wari umuyobozi w’ikigo urusha abandi uburinzi, aho yashoraga agera kuri miliyoni 1,8$.

8. Umuryango w’ibyamamare urinzwe kurusha indi

Jay-Z na Beyonce

Ibyamamare muri muzika, Jay-Z n’umugore we, Beyonce bagiye bakunda kwibasirwa n’abafana b’umuziki batabakunda cyangwa abandi banyabyaha. Nyuma y’ibyabereye muri Brazil ubwo umufana yabashaga kurira ku rubyiniro agakurura Beyonce akamutura hasi, umugabo we yafashe icyemezo cyo kongera miliyoni z’amadolari ku mutekano wabo.

Muri urwo rwego, Jay-Z yahaye akazi abandi bashinzwe umutekano (Bodyguards) batanu bose bahoze bakorera inzego z’ubutasi, biyongera ku bandi batanu bari basanzwe bashinzwe guherekeza Beyonce.

Uyu muryango kandi waguze imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Latvia SUVs zidakangwa n’amasasu cyangwa za bombe, bivugwa ko zijya kumera nk’izakoreshwaga na Barack Obama.

Nyuma yo kwita ku mutekano wabo mu ruhame kandi uyu muryango urateganya kubaka urupangu rw’umutekano ku rugo rwabo ruherereye i Los Angeles, urupangu bivugwa ko ruzatwara akayabo ka miliyoni 88$.

9. Imfungwa ya mbere irinzwe kurusha izindi

El Chapo Guzman

Hari amazina menshi akomeye ari inyuma y’igihome cyangwa mu magereza atandukanye ku Isi, ariko muri ayo yose nta n’umwe urindwa nk’umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge uzwi nka El Chapo wubakiye izina mu gace ka Sinaloa muri Mexique.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kenshi ari nako yagiye abasha gutoroka, ariko kuva yafatwa mu 2016 akoherezwa muri Amerika, aho kuri ubu abarizwa muri Gereza yo muri Manhattan i New York, arindwa amasaha 24/24 n’abarinzi bafite imbunda.

Bivugwa ko buri joro arara mu cyumba gitandukanye n’icyo yarayemo, ndetse imbwa zifashishwa mu kumurinda zikaba ari zo zibanza gusuzuma ibiryo arya kugira ngo harebwe ko bitarozwe.

Uyu mugabo yamaganye kumufunga amasaha 23 ku munsi atageze hanze, no kuba nta muntu babonana wo hanze yaba umuryango we n’itangazamakuru usibye umunyamategeko we.

Ashinjwa imfu z’abantu babarirwa mu 1,000 bagiye bagwa mu ntambara hagati y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge muri Mexique, ndetse akaba azwiho kwica abanzi be n’iyo yabaga afunze.

10.Umwana w’umukobwa warinzwe kurusha abandi

Umwana w’imyaka 12 wo muri Ethiopia

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wo muri Addis Abeba muri Ethiopia yaburiwe irengero hashira ibyumweru nyuma yo gushimutwa n’abagabo bagera kuri barindwi bashakaga kumushyingira ku ngufu umwe muri bo.

Ubwo uyu mwana yabonekaga yari arinzwe n’intare zigera kuri eshatu, byagaragaye ko zabashije kwirukana abari bamushimuse.

Ubwo yabonekaga, abayobozi batangaje ko izo ntare zamuvuye iruhande gahoro gahoro zikisubirira inyuma zigana mu ishyamba nta guhangana kubayeho. Ibi byabaye nk’igitangaza kuko ubusanzwe intare zo muri ibi bice ngo zizwiho kurya abantu.

Bamwe bakeka ko kurira no gutabaza kw’uyu mwana kwaba kwaratumye izi ntare zumva ari nk’ukw’ibibwana byazo zigahitamo kumureka ntizimurye.

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.