Inkuru y’akababario ituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iravuga urupfu rw’umunyabigwi , Kobe Bryant, wahoze ari umukinnyi w’umukino wa Basketball wabigize umwuga, wamamariye mu ikipe ya Los Angeles Lakers, bivugwa ko yaguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye kuri iki Cyumweru.

Icyamamare muri NBA, Kobe Bryant cyapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye muri Califormia nk’uko byatangajwe . Yari afite imyaka 41 y’amavuko.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika nka New York Times aravuga ko Bryant yari umwe mu itsinda ry’abantu batanu bari muri kajugujugu ye ku giti cye, yari mu misozi ya Calabasas ubwo yafatwaga n’inkongi bigatuma ihananuka mu kirere.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa yine ku isaha yo muri California mu gihe hari igihu ku dusozi twa Calabasas, iteza inkongi mu bihuru by’aho yaguye bituma n’ibikorwa by’ubutabazi bibangamirwa.

Nta muntu n’umwe warokotse iyi mpanuka nk’uko bitangazwa, mu gihe iperereza ku cyaba cyateje iyi mpanuka ryatangiye. Abayobozi bari mu iperereza bemeje ko abantu batanu bari muri kajugujugu bose bapfuye, ndetse umugore wa Bryant, Vanessa, atari ari muri iyo kajugujugu.

Bryant akaba yasigiye Vanessa abakobwa barimo Natalia, Bianca na Capri n’umwana w’umuhungu wavutse muri Kamena umwaka ushize wa 2019 gusa amakuru ya TMZ ataremezwa avuga ko mu baguye muri iyi mpanuka hashobora kuba harimo n’umwana we w’umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko, Gianna Maria Onore.

Uyu mugabo yamenyekaniye mu ikipe ya Los Angeles Lakers yakiniye imyaka 20, akaba umukinnyi wa mbere mwiza inshuro eshanu n’ibindi bigwi yagiye agira mbere y’uko asezera muri mu mukino wa basketball mu 2016.

Kobe Bryant yafatwaga nk’umwe mu bakinnyi b’ibihangange ba Basketball b’ibihe byose. Yatowe nk’umukinnyi urusha abandi agaciro kurusha abandi (MVP) mu 2008, atsindira imidari ibiri ya zahabu akinira ikipe ya Basketball y’abagabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2008 na 2012.

Bryant yapfuye nyuma y’amasaha make ashimiye mugenzi we w’icyamamare, LeBron James, wari umaze kumukura ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya NBA.