Ushinzwe umutekano arashinjwa n’umubyeyi kuburisha umwana we w’umukobwa wabuze:INKURU>>

Chantal ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, avuga ko umwana we w’umukobwa yabuze hakaba hashize amezi ane atazi irengero rye.

Uyu mubyeyi arasaba inzego z’umutekano n’izindi bireba kumufasha kubona uyu mwana we w’umukobwa avuga ko yigaga mu mashuri abanza, akaba akeka ko yaba yaragizwe umugore imburagihe n’ubwo bwose anakeka ku rundi ruhande ko yaba atakinariho.

Atunga agatoki ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu kugira uruhare mu ibura ry’umwana we ko by’umwihariko ubwo yabonaga umusore wiyemereraga ko amufite uyu muyobozi Jean Paul Mbonyimana yahise amucikisha.

Kugeza ubu uwo musore akaba atakiba muri ako kagari ndetse  no n’umurege wabo ntakiwubamo akaba avuga ko ntawundi wabigizemo uruhare nuwo muyobozi wacikishije uwo musore wemeraga ko azi aho uwo mwana ari.

POSTED BY KAGABO DEO KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.