Umudepite yatawe muri yombi akekwaho kurasira umu Dj mu kabyiniro ka Nairobi:INKURU>>

Umudepite wo muri Kenya witwa Babu Owino, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yatawe muri yombi nyuma yo kurasa agakomeretsa umu Dj wo mu kabyiniro kitwa B-Club gaherereye mu gace ka Kilimani muri Nairobi. Impamvu yaba yatumye amurasa ntiramenyekana.

Urwego rw’Igipolisi rushinzwe ubugenzacyaha (DCI) rwagize ruti: “Hon. Paul Ongili uzwi nka Babu Owino, umudepite uhagarariye Embakasi y’Iburasirazuba, yatawe muri yombi nyuma y’irasa ryabereye muri B Club.”

DCI yongeyeho ko afungiwe kuri Station ya Polisi ya Kilimani mu gihe iperereza rikomeje.

Ku murongo wa telephone avugana na Nairobi News, Umukuru wa Polisi muri Kilimani, Lukas Ongara, yatangaje ko nta byinshi yavuga kuri ibi mu gihe atarabona amakuru ahagije.

Raporo ya polisi ariko ikinyamakuru Daily Nation cyabashije kubonaho ivuga ko Depite Owino yakuyemo imbunda yo mu bwoko bwa pistol akarasa umu Dj witwa Felix Orinda bakunda kwita Dj Evolve, nyuma yo gutongana.

Agace kamwe k’iyo raporo karagira kati: “Yakuyemo pistol arasa umu Dj mu ijosi. Uwarashwe yihutanywe ku Bitaro bya Nairobi ameze nabi ajyanwe n’ubuyobozi bwa club.”

Abapolisi bashinzwe iperereza bavuga ko bihutiye kugera kuri aka kabyiniro ariko batabashije kubona imbunda yakoreshejwe.

Iyi ngo si inshuro ya mbere Depite Owino yaba atawe muri yombi. Mu 2018 nabwo yatawe muri yombi akurikiranweho guhohotera umuntu ushinzwe kurinda parikingi.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.