Umunyamideri w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Umugandekazi Zarinah Hassan bakunze kwita Zari, cyangwa The Boss Lady, yahishuye ko nubwo abantu bamubona abayeho ubuzima buhenze yabanje guhangayika ndetse agakora imirimo bamwe bafata nk’iciriritse nubwo nta murimo ugayitse ubaho, nko kuba umuyaya, kwakira amafaranga (cashier) ndetse akaba yaragerageje kuba umuririmbyi no gukora kuri televiziyo bikamunanira, ariko akaba ashima Imana ibyo yagezeho.

Iri banga yarimeneye abamukurikira kuri instagram, ubwo yabagezagaho inkuru ibabaje y’ubuzima yanyuzemo avuga uko yakoze cyane kugirango abone amafaranga y’ishuri ataragize n’aho amugeza nk’uko tubikesha urubuga Bigeye rwo muri Uganda.

Kuri ubu uyu mugore ni rwiyemezamirimo ufite ibikorwa bitandukanye hirya no hino cyane cyane muri Afurika y’Epfo aho akorera.

Zari yavuze ko ubuzima bukujyana aho bushatse utamenya aho uzarangirira, ahishura ukuntu ubwo yari mu Bwongereza yiga ibya Cosmetology, avuga ko bitagize icyo bimufasha, yakoraga n’akazi ko mu rugo kugirango abone uko yishyura icumbi. Ati: “Nibyo nabaye umuyaya mbere.”

Avuga kandi ko uretse kuba umuyaya yirirwaga yiruka muri za bus ajya ahitwa Woodgreen aho yakoraga nka “cashier” ndetse n’indi mirimo iciriritse.

Zari avuga ko yatangiye gushaka amafaranga akiri muto kuberako iwabo batari bifashije cyane, ariko ubuzima bugatangira gukomera nyuma y’aho se umubyara yari yarabataye agasigarana na nyina wari umudozi.

Ati: “Data yari yaragiye, mama wanjye yakoraga akazi k’ubudozi amanywa n’ijoro, sinashoboraga kwihanganira kumubona yihiringa. Sinashoboraga kwihanganira akababaro ke. Nabanaga na masenge mu Bwongereza wamfataga nk’umwana wabyawe n’umugabo we hanze.”

Zari wasoje agira inama abamukurikira yo kutajya basuzugura ibyo bakora, yavuze ko ibindi by’uko yaje kubona ubuzima agatangira ingendo z’ubucuruzi mu Bushinwa, ibyo kubaka ishuri no kubyara azabibagezaho mu nkuru itaha.

Zari The Boss Lady ni umubyeyi w’abana batanu barimo abo yabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare mu Karere, Diamond Platnumz, wo muri Tanzania, ndetse n’abahungu batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere, Yvan Ssemwanga.