Abanyarwanda barekuwe si uko bari abere – Minisitiri Kutesa niwe wabitangaje:INKURU>>

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yashimangiye ko Abanyarwanda 9 barekuwe bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zo muri Uganda batafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ivuga.

Minisitiri Sam Kutesa yatangaje ko barekuwe kuri uyu wa Kabiri nk’ikimenyetso cy’uko bifuza ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi birangira, atari uko hatari ibyaha bashinjwaga.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye itangazamakuru i Kampala, ahari na Ambasaderi w’u Rwanda, Frank Mugambage, ashyikirizwa Abanyarwanda barekuwe.

Kutesa yavuze ko kubarekura kwakozwe n’Urukiko Rukuru rwa Girikare kuri uyu wa Kabiri bitavuze ko bahanaguweho ibyaha.

Ati: “Turakora ibi nk’intambwe ya politiki yo koroshya umwuka mubi hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Chimpreports ikaba itangaza ko Minisitiri Kutesa yasubizaga Ambasaderi Mugambage wari wabanje gusaba mu ijambo rye, ko ibikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda muri Uganda, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byahagarara.

Ambasaderi Mugambage yishimiye ko abo Banyarwanda icyenda barimo Rene Rutagungira wabimburiye abandi gutabwa muri yombi mu 2017, asaba ko n’abandi bagifunze barekurwa.

Abarekuwe bose ni Rene Rutagungira, Etienne Nsanzabahizi, Nelson Mugabe, Emmanuel Rwamucyo, Claude Iyakaremye, Augustine Rutayisire, Herman Nzeyimana, Adrien Munyangabe na Gilbert Urayeneza.

POSTED BY KAGABO DEO KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.