Museveni yasobanuye uko Kizza Besigye batakivuga rumwe yamukuye mu kaga:INKURU>>>

 0 total views

Mu rugendo rw’ibilometero 198 Perezida Museveni, Abanya-Uganda, abahoze mu ngabo bakora bibuka urugamba rw’Igihuru rwamugejeje ku butegetsi mu 1986, yavuze ko yatabawe na Dr. Kizza Besigye batakivuga rumwe kandi yarahoze ari umuganga we bwite.

Ni urugendo rwahawe izina ‘Africa Kwetu Trek’ rugamije guha icyubahiro abari abarwanyi NRA bahiritse ubutegetsi bwa Milton Obote, mu rugamba barwanye kuva mu 1981, barwanzura mu 1986, Museveni ajya ku butegetsi. Buri gace, aba bose bari kunyuramo bari kwibukiranya amateka yaharanze, insinzi no gukubitika bahagiriye.

Uru rugendo rwatangiriye mu gace ka Galamba tariki ya 4 Mutarama 2020, rukazasozwa hashize iminsi irindwi.

Museveni ati: “Ubwo twari tumaze gutsindira ingabo z’igihugu muri Kabamba ho muri Galamba, nagwiriye isari ku musozi wa Bulaga, Besigye arantabara. Ntabwo nibuka neza ariko ku musozi wa Bulaga, naguye isari maze Besigye ampa imyunyu isubiza amazi mu mubiri, nkomeza urugendo.”

Aha muri Galamba ni ho abarwanyi ba NRA bakiriye inkuru ko intumwa yabo, Maj. Sam Katabarwa wari woherejwe mu mishyikirano y’amahoro, yishwe. Aya makuru bayabwiye na Maj. Kyaligonza, bikurikirana n’igitero ingabo z’igihugu zabagabiyeho aho muri Galamba.

Museveni na Besigye barwanye uru rugamba, bagakuraho ubutegetsi bwitwaga ubw’igitugu, ubu ni abantu bahanganye muri politiki.

Kizza Besigye yabaye Umunyamabanga wa leta mu biro bya Perezida Museveni, mu 1990 asubira mu ngabo z’igihugu, aho yabaye umusirikare ukomeye mu ngabo z’igihugu zari zarahawe izina rya UPDF (Uganda People’s Defence Force) mu 1995, rivuye kuri NRA.

Besigye wabaye umuyobozi w’ishyaka rya Forum for Democratic Change ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yahatanye na Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2001, 2006, 2011 no mu 2016, atsindwa amatora gusa yagiye avuga ko yibwe amajwi. Tariki ya 11 Gicurasi 2016, Besigye yarahiye nk’Umukuru w’Igihugu mbere y’irahira rya Museveni.

Iki gihe yatawe muri yombi n’ingabo z’igihugu. Mu 2001 ubwo yari amaze gusezera mu ngabo z’igihugu, Besigye yahaswe ibibazo ku byaha by’ubugambanyi yakekwagaho, mu 2005 na bwo yafunzwe akurikiranweho ubugambanyi no gufata ku ngufu, tariki ya 25 Ugushyingo 2005, afungwa akurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 32 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.