Koffi Olomide nawe yinjiye mu Banyekongo bavuga nabi u Rwanda:INKURU>>

Umuririmbyi w’icyamamare w’Umunyekongo, Koffi Olomide, yiyongereye ku banyapolitiki bakomeje kwamagana no kuvuga nabi u Rwanda mucyo bita umugambi wo gucamo ibice Congo bikomekwa ku bindi bihugu, aho mu kiganiro yahaye abanyamakuru b’Abanyekongo baba muri diaspora ku wa Gatanu, na we yongeye gushyira mu majwi u Rwanda.

Nk’uko uyu muyobozi Quartier latin International yabitangaje, ngo bamwe mu bayobozi ba Congo baba baramaze kugirana amasezerano, yita ko ari amayobera kandi mabi, na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, hagamijwe komeka uburasirazuba bwa Congo ku Rwanda.

N’ubwo atatangaje amazina yabo, Koffi yise abo bayobozi abantu babi avuga ko bagurishije igihugu, abahamagarira gusesa ayo masezerano bagize. Yagize ati: “Abagiranye amasezerano n’u Rwanda ngo rugire igice cy’igihugu cyacu bagomba gusesa ayo masezerano….Ntabwo ari abaturage b’u Rwanda batuma abaturage ba Congo barira..”

Nk’uko iyi kuru dukesha urubuga Media Congo ikomeza ivuga, Koffi Olomide yaboneyeho gusaba Abanyekongo baba muri diaspora bakunze kwitambika ibikorwa by’abahanzi bene wabo bakorera mu mahanga kurekeraho ibyo bikorwa.

Kuri we, ngo abahanzi ntabwo ari bo ntandaro y’ibibera mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo ni abayobozi b’igihugu bakorera ibihugu by’amahanga nk’u Rwanda.

Iki kibazo cy’umugambi wo gucamo ibice Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye kugaruka cyane mu itangazamakuru muri iyi minsi.

Nyuma y’Umunyapolitiki Martin Fayulu, watangaje kuwa 30 Ukuboza 2019 ko hari umugambi wanogejwe wo gucamo ibice Congo, Karidinali Fridolin Ambongo, ukuriye Kiliziya Gaturika muri Kinshasa, na we ku wa 02 Mutarama 2020 yabikomojeho.

Ni nyuma yo gukubuka mu ruzinduko yari amazemo iminsi muri Beni na Butembo, akaba yaratangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru ko hari ibyago byo gucamo igihugu ibice hatagize igikorwa.

Uyu muyobozi muri Kiliziya Gaturika muri Congo yagize ati: “Biragaragara iyo uri aho bibera. Ibiba bigaragaza neza ko intego y’iyo myitwarire yose, ari ugucamo ibice igihugu cyacu..ibyo bigaragarira mu gusimbura abaturage bahunze basimbuzwa muri rusange abaturage bavuga Ikinyarwanda cyangwa Ikigande.”

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagize icyo avuga ku byatangajwe na Karidinali Ambongo amuhumuriza, amubwira ko igihugu nk’u Rwanda kimaze gutera intambwe mu miyoborere, mu bukungu gifite n’ibikorwaremezo bikomeye kidashobora kohereza abaturage bacyo muri Congo, ahubwo ashimangira ko FARDC irimo kugira neza no gucyura abari yo.

Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe@onduhungirehe

Que le bon Cardinal se tranquillise. Non seulement le Rwanda (un pays ayant une gouvernance, une économie et un réseau d’infrastructures bien solides) ne peut “déverser” ses citoyens en RDC, mais surtout, les FARDC sont entrain de faire un excellent travail en les rapatriant. https://twitter.com/AfriqueTweet/

AfriqueTweet@AfriqueTweet

🔴#RDC : Le cardinal Fridolin Ambongo demande l’arrêt de l’arrivée de ressortissants des pays voisins dans l’Est de la #RDCongo.
On tue les congolais pour remplacer, la thèse #ADF est montage mensonger.https://www.jeuneafrique.com/877226/politique/rdc-fridolin-ambongo-demande-larret-de-larrivee-de-ressortissants-des-pays-voisins-dans-lest/ 

Umuhanzi Koffi Olomide utari ukunze kugira byinshi avuga kuri politiki akaba nawe kuri iyi nshuro yaje yunga mu ry’abanyapolitiki b’Abanyekongo bakomeje gushyira u Rwanda mu majwi ndetse bamwe muri bo nka Adolphe Muzito, bakaba bumva ko kugirango ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bibonerwe umuti urambye batera u Rwanda ahubwo akaba ari rwo bomeka kuri Congo.

Gusa, abakurikiranira hafi ibibera muri Congo, baremeza ko iyi ntero yiharajwe n’abanyapolitiki ba Congo, ahanini batavuga rumwe n’ubutegetsi, nta kindi igamije iretse gushaka kwigarurira imitima y’abaturage bakaba barimo kuzamura amajwi yabo bagamije gukora mu jisho ibihugu runaka birimo u Rwanda bagamije kugera ku migambi yabo ya politiki yo kwigarurira abaturage.

Ibi byose ngo bikaba bishobora kuba biterwa n’imigenderanire myiza imaze iminsi iranga ubutegetsi bwa Congo buriho ubu n’ubw’ u Rwanda.

Usibye ku bivuga mu magambo gusa kandi, nta kimenyetso na kimwe gifatika kirashyirwa ahagaragara cyemeza uyu mugambi wo gucamo Congo ibice bimwe bikomekwa ku bindi bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.