Uwari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019 ntiyabashije kuboneka muri batanu bavuyemo Miss-Amafoto

Muvunyi Umutoni Tania wari uhagariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar ryaberaga muri uri Transcorp Metropolian Hotel mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ntiyabashije kuboneka muri batanu bavuyemo Miss dore ko uwahize abandi akegukana iri kamba aturuka mu gihugu cya Kenya.

Muvunyi Umutoni Tania yari ahagaraririye u Rwanda abisikana na Irebe Natacha Ursule waryitabiriye mu 2018 na Muthoni Naringwa wahatanye mu 2017 ndetse aba igisonga cya mbere uyu Muvunyi Tania akaba yarahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Muri uyu mwaka kandi yanatoranyijwe nk’umunyamideli mwiza muri ‘Most Beautiful Queen’.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo byabaga ku nshuro ya Gatanu, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya  27 Ukuboza 2019 ubera muri Transcorp Metropolian Hotel mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria aho Umunyakenyakazi witwa Irene Ng’endo Mukii niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ahigitse abarimo Tania Muvunyi wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza yaberaga mu Mujyi wa Logos muri Nigeria.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yagaragiwe n’umukobwa witwa Daniella Lopes wo wo muri Angola wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Ethel Maimela wabaye igisonga cya kabiri ndetse Ng’endo Mukii wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar yahawe Sheki y’amadorali 35,000. Asanzwe afite ikamba rya Miss Progress Kenya 2019/2020 n’ikamba rya Miss Jkuat 2018/2019.

Ng’endo Mukii akaba ari  umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yiga mu ishami ry’Imibare aho yavuze ko amarushanwa y’ubwiza afasha umwana w’umukobwa kwitinyuka no kugaragaza itandukaniro rye n’abandi bantu bari ku Isi ndetse Irene Ng’endo Mukii akaba yambitswe ikamba asimbura Kasine wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wari umaranye ikamba umwaka.

Ibirori byo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba byasusurukijwe n’umuhanzi Patoraking uheruka i Kigali, Victoria Kimani, Zlantan, Peruzzi n’abandi ndetse ibi birori bikaba byayobowe na Ebuku Echendu ndetse na Joselyn Dumas.

Abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019

1.Algeria-Fatiha Chelighem
2.Botswana -Tuduetso Patience
3.Angola – Christian Daniela Lopes
4.Cameroon -Taku Pauline Bessem
5.Congo – Ilda Amani Dorcas
6.Gambia -Mariama Ceesay
7.Ghana – Brihanna Kinte
8.Kenya  – Irene Ng’endo Mukii
9. Malawi – Norah Vanessa Mwase
10.Egypt – Ayat Mohamed Elsayedi
11.Nigeria – Martha Ogar Ajom
12.Rwanda -Muvunyi Umutoni Tania
13.Sierra Leone – Kadijatou Ceesay
14.Liberia  – Antoinette Natasha Benson
15.South Africa – Ethel Meimela
16.Tanzania – Precious Sylvester Lyimo
17.Togo- Akakpo-Lado Ghislaine
18.Uganda  – Namutosi Rose Hellen
19.Zambia – Faith Chowa
20.Zimbabwe – Sibusisiwe Lynette Falala
21. Ivory Coast -Diaco Marie Bénédicte
22. Namibia -Christiana Buba Gure

Leave a Reply

Your email address will not be published.