The Ben yamaze gusesekara i Kigali aho aje kwitabira igitaramo cya East African Party-Amafoto

 0 total views

Umuhanzi The Ben umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga yamaze gusesekara i Kigali aho yaje kwitabira igitaramo cya East African Party kizaba, kuwa 01 Mutarama 2020 mu nyubako ya Kigali Arena iherereye i Remera iruhande rwa Sitade Amahoro.

Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019 yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya East African Party aho yatangaje ko yishimiye kongera gutumirwa gutaramira mu Rwanda. Avuga ko byari mu gitondo ku buryo atakekaga ko abona umubare w’abafana baje kumwakira.

Mu baje kwakira The Ben hakaba harimo n’umufana we witwa Fabien ubana n’ubumuga bwo kutabona wagaragaye kuri Tv10 aririmba zimwe mu ndirimbo ze. The Ben yamweretswe afatwa n’ikiniga maze avuga ko mu ijoro ry’uyu wa Gatanu bombi bajya muri studio gukorana indirimbo ndetse indirimbo bari bukorane bakaba bazayiririmbana kumunsi w’igitaramo cya East African Party.

Ni ku nshuro ya 12 igitaramo cya ‘East African Party’ kigiye kubera ku butaka bw’u Rwanda, kuri iyi nshuro cyashyizwe mu nyubako nshya yahariwe kwakira imyidagaduro ya Kigali Arena yubatse iruhande rwa Sitade Amahoro.

Iki gitaramo kizaba kuwa 01 Mutarama 2020, imiryango izafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba. Guhera kuwa 20 Ukuboza 2019 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2019 amatike yo mu myanya isanzwe ni 3, 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw naho muri (VIP) ni 15,000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo tariki 01 Mutarama 2020 amatike mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw naho muri (VIP) ni 20,000 Frw. Buri muhanzi uzaririmba muri iki gitaramo azaririmba mu buryo bwa ‘Live’.

 

 108 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.