Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bazamutse bakigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika muri 2019

Mu Rwanda uko umuziki Nyarwanda ugenda utera imbere niko bamwe mu bahanzi bagenda baburirwa irengero ibyo bigaha amahirwe abandi bahanzi bakizamuka kwigaragaraza ariyo mpamvu nka Rwanda Paparazzi twabateguriye bamwe mu bahanzi Nyarwanda bazamutse bakigaragaza cyane mu ryhando rwa muzika mu mwaka wa 2019.

 Bushali

Bushali uyu muhanzi ukora injyana ya Kinyatrap numwe mu bahanzi Nyarwanda buri wese atatinya kuvuga ko yigaragaje cyane mu mwaka wa 2019 nubwo uyu muhanzi yaje kujya muri gereza ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge gusa akaba ari umuhanzi uyu mwaka wa 2019 turi gusoza wahiriye cyane.

­

Igor Mabano

Igor Mabano n’umuhanzi ndetse akaba n’utunganya indirimbo muri Kina Music uyu muhanzi wigaragaje cyane muri uyu mwaka turi gusoza wa 2019 uyu muhanzi akaba yaratunguye abatari bake bitewe n’amagambo agaragara mu ndirimbo ze ndetse n’ijwi rye rikundwa n’abatari bake

Sintex

Kabera Arnold wamenyekanye nka Sintex uyu muhanzi wari umaze igihe kitari gito akora umuziki gusa ntibibashe kumuhira muri uyu mwaka turi gusoza wa 2019 nibwo iri zina ryaje kumenyekana cyane mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ndetse kuri ubu buri wese akaba atashidikanya ko ari umwe mu bahanzi bigaragaje cyane.

Nel Ngabo

Nel Ngabo uyu muhanzi ubarizwa muri Kina Music numwe mu bahanzi bigaragaje cyane muri uyu mwaka  turi gusoza wa 2019 ndetse benshi bakaba baragiye bibaza ku buhanga bwuyu muhanzi ukiri muto cyane.

Amalon

Amalon numwe mu bahanzi Nyarwanda bigaruriye imitima ya benshi mu mwaka wa 2019 uyu muhanzi akaba yaratunguye abatari bake bitewe n’impano ndetse n’ubuhanga yibitseho.

Yvanny Mpano

Yvanny Mpano umwe mu bahanzi bari bamaze igihe kinini bakora umuziki gusa nyuma yo kuva kwiga uyu umuziki ku Nyundo akaba ari umwe mu bahanzi bagiye bigaragaza cyane ahanini biturutse ku ndirimbo ye yakunzwe cyane Ndabigukundira

Nsengiyumva Francois

Nsengiyumva Francois abenshi bakunda kwita Igisupusupu bitewe n’indirimbo yabiciye bigacika yitwa Igisupusupu uyu muhanzi ukuze nyuma yo kumara igihe kinini acurangira ku muhanda muri uyu mwaka turi gusoza wa 2019 akaba yarigaragaje cyane ndetse umuntu akaba atatinya kuvuga ko ari umwe mu bahanzi Nyarwanda uyu mwaka wahiriye cyane

Victor Rukotana

Victor Rukotana uyu muhanzi benshi bemeza ko ari umwe mu bahanzi bafite impano ndetse benshi bakaba badashidikanya ku buhanga bwe uyu muhanzi akaba ari umwe mu bahanzi umwaka wa 2019 wahiriye ndetse benshi akaba aribwo bagiye babona ubuhanga uyu muhanzi yibitseho.

Alyn Sano

Alyn Sano numwe mu bahanzikazi Nyarwanda batunguye abatari bake bitewe n’ubuhanga ndetse n’impano uyu muhanzi afite uyu muhanzikazi nawe wize umuziki ku Nyundo akaba ari umwe mu bahanzi bazamutse bigaragaje cyane muri uyu mwaka turi gusoza wa 2019

B Threy

B Threy uyu muhanzi uherutse gusezera muri Green Ferry akaba akora injyana ya Kinyatrap uyu muhanzi akaba ari umwe mu bahanzi bazamutse bigaragaje cyane mu mwaka turi gusoza wa 2019.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.