Abakobwa bari munsi y’imyaka 15 bogeshwa umuti ukurura abagabo:INKURU

 0 total views

Ababyeyi bo Shinyanga muri Tanzania bajyana abakobwa babo bari hagati y’imyaka 10 na 15 koga umuti ukurura abagabo, kikaba ari igikorwa bamwe bafata nko gushyigikira ubusambanyi.

Aba bakobwa bajyanwa ahantu, bagakuramo imyambaro, ubundi bakogeshwa amazi arimo uyu muti witwa ’Samba’.

Nk’uko Bongo 5 ibivuga, Umuyobozi w’umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, Yassin Ally yagiye gusura ishuri muri Shinyanga, asanga abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 15 badahari. Yabajije impamvu bataje, asubizwa ko bagiye mu mugenzo wo koga umuti wa Samba.

Icyamubabaje ni uko baba abarimu ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bazi iki kibazo ariko ntibafate ingamba zo kukirwanya.

Yassin Ally ni umwe mu bafashe iya mbere mu kurwanya uyu mugenzo kuko bikurura ingeso zatuma aba bana bandura SIDA cyangwa bagaterwa inda bakiri batoya. Arasaba Guverineri wa Shinyanga, abayobozi ba polisi, ba meya n’abandi bayobozi kurwanya uyu muco.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 78 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.