Urwego rw’ubushinjacyaha RIB rwataye muri yombi  abafana bakekwaho gukubita umukinnyi wa Gicumbi FC bamushinja amarozi

Abafana bikekwa ko ari aba APR FC basanze mu rwambariro umukinnyi wa Gicumbi FC utarabona ibyangombwa uzwi nka Tchabalala baramukubita bikomeye bamushinja ko ari umurozi w’iyi kipe yo mu majyaruguru aba bafana kuri ubu bakaba bamaze gutabwa muri yombi na RIB.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Gicumbi FC yari yakiriye APR FC kuri stade ya Mumena mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona,warangiye iyi kipe yo mu majyaruguru yitendetse kuri APR FC banganya igitego 1-1.

Uyu mukinnyi wakubiswe cyane bikagera ubwo arira,yavuze ko atazi abamukubise ndatse n’icyo bamuhoraga ariyo mpamvu Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ruta muri yombi abakekwa.

Ubwo abakinnyi b’amakipe yombi bari bagiye mu gice cya kabiri cy’umukino,Tchabalala yasigaye mu rwambariro abafana bikekwa ko ari aba APR FC bagira ngo n’umurozi uri kubaroga cyane ko bari babuze igitego niko kwinjira batangira kumuhondagura.

RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko gukubita no gukomeretsa umuntu ari icyaha gihanwa n’amategeko ariyo mpamvu abakekwaho gukubita uyu mukinnyi w’umunya Ghana bamaze gutabwa muri yombi.

Uyu mukinnyi uzwi nka Tchabalala nta byangombwa afite byo gukinira Gicumbi FC nyuma y’uko ataboneye ku gihe ibyangombwa bimwemerera gukora mu Rwanda nk’umunyamahanga.

Mbere y’umukino,abakinnyi ba Gicumbi FC bagaragaye bari kunyanyagiza ibintu by’umweru mu mazamu yo ku Mumena bituma benshi bemeza ko ari amarozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.