Kuri   uyu  wa  “5”  Bruce Melody  Mugitaramo cyateguwe  na  “RSJF”:  [INKURU]>>>>

Itahiwacu Bruce “Bruce Melodie” Ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda, ”  “Rwanda Showbiz Journalist Forum” kizaba kuri uyu wa gatanu 06/12/2019


Bruce   Melody   aje   yiyongera   ku   bandi bahanzi   bazaririmba   muri  iki  gitaramo barimo,  “Tom Close, Riderman, Andy Bumuntu, Uncle Austin, Alyn Sano, Ruti Joel, P Fla, Fireman, Yverry na Peace Jolis.”

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, kwinjira ni ibihumbi bitatu ku banyeshuri, ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro.

Iri huriro rya ‘Rwanda Showbiz Journalists Forum’ (RSJF), icyo rigamije ni uguhindura imikorere y’itangazamakuru ry’imyidagaduro binyuze mu mahugurwa, ubuvugizi, gufasha n’ibindi byo guca akajagari.

Emmalito asobanura byinshi kuri iki gitaramo 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.