Tom Close n’umufasha we bibarutse umwana wa 3 bahita banatangaza amazina ye

Ni ibyishimo mu muryango w’umuhanzi Tom close na Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana wa gatatu, wahise unahabwa amazina ya Irebe Elana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abinyujije kuri konti ye ya instagram Tricia umufasha wa Tom Close yatangaje ko uyu mwana bamwibarutse mbere yuko ukwezi k’Ugushyingo kurangira, anasaba abamukurikira kubafasha gushima Imana.

Mu magambo ye Tricia yagize ati”mbere yuko Ugushyingo kurangira, ijuru ryongeye kutwugururikira. nyuma ya I. Ella, I.Elan, I. Elai, ubu twibarutse Irebe Elana. Mudufashe gushima Imana.

Irebe Elana abaye umwana wa gatatu Tom Close na Ange Tricia bamaze imyaka 6 barushinze bibarutse, ariko akaba uwa kane uyu muryango wakiriye nyuma y’uruhinja baherutse kwakira bakiyemeza kururera.

Tom Close ni umuhanzi ukomeye mu muziki w’u Rwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi nka “Mbwira Yego”, “Umunyarwanda kazi” yahuriyemo na Goodlife, ndetse aba n’umuhanzi wa mbere wegukanye PGGSS, gusa kuri ubu ntakigaragara mu bikorwa bya muzika cyane kubera inshingano afite mu kigo cyo gutanga amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published.