Mc Tino yatangaje impamvu nyamukuru ituma adakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ndetse n’umunyamakuru MC Tino yatangaje impamvu nyamukuru ituma adakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ahubwo agahitamo kugenda abafasha mu bikorwa bitandukanye birimo no kugenda abagira mu ndirimbo zabo z’amashusho.

MC Tino yamenyekanye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo bikomeye, akorera ibitangazamakuru bitandukanye ndetse nyuma yo kuva mu itsinda rya TBB kuri ubu akaba akora umuziki ku giti cye yatangaje impamvu nyamukuru ituma adakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse anemeza ko mu Rwanda nta muhanzi umurusha izina rikomeye ariyo mpamvu ahitamo kugenda akorana n’abahanzi bakizamuka.

Nkuko Mc Tino yabitangaje mu kiganiro Sunday Night cyo ku Isango Star akaba yatangaje ko impamvu adakorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ari uko nta muhanzi mu Rwanda umurusha izina rikomeye ari nayo mpamvu abahanzi benshi bagenda bamwifashisha mu mashusho y’indirimbo zabo ahubwo we icyo yahisemo ari ukugenda akorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka kugirango abafashe kumenyekanisha impano zabo.

Mc Tino akaba yaragiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda aho twavuga nk’indirimbo Kelele ya Urban Boys,Abanyakigali ya Social Mula ndetse n’indirimbo Yaciye ibintu ya King James gusa uyu muhanzi nubwo yagiye ajya mu mashusho y’indirimbo zitandukanye akaba atarakorana indirmbo n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda nyuma yaho atangiye umuziki ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.