The Ben nyuma yamasaha make ashyize hanze indirimbo yatangiye kuvugisha abatari bake

Umuhanzi The Ben umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane ndetse uyu muhanzi kuri ubu akaba ari kurwego mpuzamahanga nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya iyi ndirimbo yatangiye kuvugisha abatari bake mu masaha make imaze igeze hanze.    

Indirimbo The Ben yashyize hanze afatanyije na Otile Brown wo mu gihugu cya Kenya yitwa Can’t get enough iyi ndirimbo yagiYe hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikaba yatangiye kuvugisha abatari bake nyamara nta masaha menshi arashira iyi ndirimbo igiye hanze.

Otile Brown wakoranye na The Ben indirimbo Can’t get enough akaba ari umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Imaginary love yakoranye na Khaligraph Jones mu mwaka wa 2015.

The Ben akaba ashyize hanze indirimbo Can’t get enough nyuma yaho yaherukaga gushyira hanze indirimbo Vazi mu mezi atatu ashize.

Kanda hano erebe indirimbo Can’t get enough ya The Ben ft Otile Brown

Leave a Reply

Your email address will not be published.