Ama G The Black yagize inama agira bamwe mu bahanzi bumva ko bazatungwa n’umuziki gusa

Umuhanzi Ama G The Black umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda yagize inama agira bamwe mu bahanzi Nyarwanda bumva ko bazatungwa n’umuziki gusa ababwira ko bagakwiye gushaka n’ibindi bakora kugirango barusheho kwaguka.

Ama G The Black numwe mu bahanzi kuri ubu bakunzwe na benshi bigendeye ku ndirimbo uyu muhanzi agenda ashyira hanze uko bwije nuko bukeye aho benshi bemeza ko indirimbo ze ziba ziganjemo ubutumwa uyu muhanzi yagize inama agira abahanzi bumva bazatungwa n’umuziki gusa ababwira ko bagakwiye gushaka n’ibindi bakora kugirango barusheho kwaguka.

Nkuko Ama G The Black yabitangaje mu kiganiro Versus kuri Televiziyo y’u Rwanda akaba yatangaje ko abahanzi Nyarwanda badakwiye kwizera ko bazatungwa n’umuziki gusa ahubwo bagakwiye gushaka n’ibindi bakora kugirango bakomeze kwaguka kuko nawe aba yumva aho kureka gukora firigo ahubwo yareka kuririmba kuko gukora firigo ariho yakuye amafaranga yo gushora mu muziki.

Ama G The Black ubusanzwe akaba ari umuhanzi gusa akaba atari ubuhanzi akora gusa kuko nyuma yo kuba umuhanzi akora firigo ndetse usibye kuba akora firigo nka kimwe mubintu yize akaba akina no muri filime Nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.