Umukinnyi w’umunyarwanda yasinye amasezerano muri Manchester United

Umukinnyi ufite umubyeyi wigeze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi Flits Emeran Nkusi uyu mukinnyi akaba yitwa Emeran Noam yamaze gusinga amasezerano ya mbere nkuwabigize umwuga muri Manchester United mu Bwongereza. 

Emeran Noam ukina mu kibuga hagati ku mpande uyu mukinnyi w’imyaka 17 uvuka ku mubyeyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Flits Emeran Nkusi akaba yamaze gusinyira amasezerano ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe ya Manchester United yabatarengeje imyaka 18.

Umuhungu wa Flits Emeran Nkusi wahoze ari myugariro w’u Rwanda hagati ya 2005-2007 witwa Emeran Noam yasinyiye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga muri Manchester United aho mu ntangiriro z’uyu mwaka yageze OT avuye muri Amiens mu Bufaransa.

Nkuko uyu mukinnyi yabitangaje ubwo yamaraga gusinya amasezerano ye akaba yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Manchester United nyuma yo kuganira n’umuryango we akaba atekereza ko ari amahitamo meza yo kugera kurwego rwisumbuyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.