Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna berekanye imfura yabo ku mugaragaro

Umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna berekanye imfura yabo bafitanye ku mugaragaro yavutse kuwa 02 Ukwakira 2019 ubwo bizihizaga iminsi 40 avutse ibi birori bikaba byabereye aho umuhanzi Diamond Platnumz atuye i Madale.

Kuri uyu wa kabiri kuwa 26 Ugushyingo nibwo umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna berekanye imfura bafitanye Naseeb Junior wavutse kuwa 02 Ukwakira 2019 igihe uyu mwana wa Diamond na Tanasha Donna yavukaga akaba ari nabwo Diamond Platnumz yari yizihije isabukuru yigihe yavukiye.

Muri ibi birori byabereye i Madale aho umuhanzi Diamond Platnumz atuye bikaba byari byatumiwemo ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania ndetse muri ibi birori bikaba byari bibujijwe gufata amafoto abantu bakoresheje telephone zabo.

Naseeb Junior akaba ari umwana wa kane wa Diamond Platnumz nyuma y’umwana yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto mu myaka ibiri ishize ndetse n’abandi bana babiri afitanye na Zari Hassan wahoze ari umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published.