Young Grace nyuma yo kwibaruka imfura ye yagize icyo atangariza abakunzi be bari bamutegeranyije amatsiko

Umuhanzikazi Young Grace nyuma yo kwibaruka imfura ye ndetse akamara n’igihe abakunzi be bamutegeranyije amatsiko mu muziki yagize icyo atangaza ndetse anabahishurira ko ubu yakomeje umuziki ndetse ko abakunzi be bashonje bahishiwe kuko abafitiye byinshi ateganya kubagezaho mu minsi ya vuba.

Young Grace umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi gusa uyu muhanzikazi akaba yari amaze igihe atagaragara mu muziki bitewe nuko yari ari kwita ku mfura ye aherutse kwibaruka gusa uyu muhanzikazi akaba yatangaje ko ubu ibikorwa bye bya muzika yamaze kubisubukura ndetse ko abakunzi be bashonje bahishiwe kuko afite byinshi abateganyiriza.

Nkuko Young Grace aganira na Rwanda Paparazzi yabidutangarije akaba yadutangarije ko nyuma y’igihe kitari gito akumburanye n’abakunzi be ubu yamaze gusubukura ibikorwa bye bya muzika aho yagize ati “Abantu ba mbere nzi dukumburana n’abakunzi banjye nkumbuye kubataramira ndetse no gusabana nabo gusa kuri ubu nahugutse ibikorwa byanjye bya muzika bigomba gukomeza rero abakunzi banjye bashonje bahishiwe kuko mbafitiye ibikorwa byinshi bitandukanye ndetse mu minsi mike biratangira kubageraho

.

Umuhanzikazi Young Grace akaba yaribarutse imfura ye yitwa Diamante Amata ku itariki ya 24/08/2019 ndetse uyu muhanzikazi akaba yari amaze igihe kitari gito nta bikorwa bya muzika agaragaramo gusa kuri ubu akaba yatangaje ko yongeye gusubukura ibikorwa bye ndetse n’abakunzi be ko bashonje bahishiwe.

By Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published.