Marina na Safi Madiba bashyize hamwe imbaraga bagira impano bagenera abakunzi babo

Umuhanzikazi Marina na Safi Madiba abahanzi bose babarizwa muri The Mane Music Label iyobowe na Bad Rama bashyize hamwe imbaraga bagira impano bagenera abakunzi babo ndetse bikaba bivugwa ko iyi mpano babageneye bwari ubusabe bw’abafana babo.

Marina na Safi Madiba bishyize hamwe bashyira hanze indirimbo nshya yitwa “True love”  indirimbo bivugwa ko yakozwe kubera ubusabe bw’abafana ndetse aba bahanzi nabo bakaba batangaza ko iyi ndirimbo ari impano bageneye abafana babo nkuko bari bamaze igihe babibasaba.

Iyi ndirimbo True love, aba bahanzi bakaba batarashyira hanze amashusho yayo nubwo bivugwa ko yamaze gutunganywa gusa mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Nessim wo mu gihugu cya Uganda umwe mu bamaze kugira izina rikomeye mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Iyi ndirimbo True Love Marina na Safi bayishyize hanze nyuma ya “Nari High” bari baherutse guhuriramo n’abandi bahanzi bo muri the Mane barimo Jay Polly,Queen na Mbanda.

Kanda hano ubashe kumva indirimbo True Love ya Marina na Safi Madiba

By Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published.