Eddy Kenzo  yamaze gushyira ku isoko inzu yabanagamo na Rema wahoze ari umugore we nyuma yo gusanga yamutwaye ibikoresho byo munzu

Eddy Kenzo nyuma yo gutwarwa ibikoresho byo munzu n’uwahoze ari umugore we Rema Namakula  kuri iki cyumweru kuri ubu yamaze gushyira ku isoko inzu yabanagamo nuyu mugore we wamaze no kwishakira undi mugabo w’umukire cyane muri Uganda witwa  Dr. Hamza Sebunya.

Aho Eddy Kenzo abika ibihembo bye yagiye yegukana

Umuhanzi Eddy Kenzo nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we Rema ndetse umugore we agahita yishakira undi mugabo kuri ubu yamaze gushyira ku isoko inzu yabanagamo na Rema aho yemeza ko gushyira ku isoko iyi nzu bitewe nuko hari byinshi bituma yibuka ibihe yagiranye na Rema muri iyinzu.

Kuri iki cyumweru Eddy Kenzo nibwo yageze munzu yabanagamo na Rema Namakula kuri ubu bamaze gutandukana asanga ibikoresho byinshi byo munzu Rema yabitwaye aho yahise ashyira ku isoko iyinzu yabanagamo n’umugore we ndetse atangaza ko ikimuteye gushyira ku isoko iyinzu ari uko ifite byinshi imwibutsa hagati ye na Rema kandi atakifuza kubitekerezaho ndetse ko anarambiwe no kuba muri iyinzu wenyine kandi yarayibanagamo n’umugore.

Nkuko Eddy Kenzo yabitangarije ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda akaba yatangaje ko ikimuteye gushyira ku isoko iyinzu ari uko arambiwe kuyibamo wenyine kandi iyo ari muri iyo nzu ituma yibuka byinshi yagiranye n’uwahoze ari umugore we Rema kandi muri iki gihe ari ibintu atifuza gutekerezaho rero iyo akaba ariyo mpamvu nyamakuru yatumye ashyira ku isoko iyo nzu.

Eddy Kenzo yari yumiwe ubwo yasangaga ibikoresho byo munzu byatwawe

Nkuko kandi Eddy Kenzo yakomeje abitangariza Bukedde akaba yatangaje ko iyinzu yashyize ku isoko yamatwaye angana na miliyoni magana atanu z’amashiringi akoreshwa muri Uganda (Ugshs 500 milllion ) ushyize mu manyarwanda akaba angana na miliyoni ijana na makumyabiri neshanu (Rwf 125 million ).

Eddy Kenzo ubwo yageraga munzu yasanze televiziyo Rema yayitwaye

By Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published.