Tom Close: Niwe uyoboye abandi mu gitaramo cyo kumurika ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda [REBA HANO]>>>>

Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda bayobowe na “Joel Rutaganda” Uyu wamenyekanye cyane mu bitangaza makuru bitandukanye hano mu rwanda afatanyije nabo ayobora bateguye igitaramo cyo kumurika ihuriro ryabo rishya bise ‘Rwanda Showbiz Journalists Forum’ “RSJF”

Impamvu y’iki gitaramo, umuyobozi mukuru wa “RSJF” Rutaganda Joel” yabwiye Itangaza makuru ko iki gitaramo cyo kumurika iri huriro ku mugaragaro ari ukwereka abafite mu nshingano itangazamakuru ko nabo bahari kandi bishyize hamwe.

Ati “Ikindi ni uko n’abantu bazitabira iki gitaramo bazamenya byinshi kuri iri huriro n’icyo rigamije.” akaba asaba buri munyarwanda wese kwitabira iki gitaramo kizahurirwamo n’ibyamamare bitandukanye.

Abahanzi batumiwe kuzataramira abantu muri iki gitaramo barimo Uncle Austin, Riderman, P Fla, Fireman, Alyn Sano,Tom Close, Yverry, Andy Bumuntu na Ruti Joel, aho Anita Pendo azaba ariumushyushyarugamba muri icyo gitaramo.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 6 Ukuboza 2019 mu ihema ryitiriwe Akagera muri Camp Kigali, kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitatu (3000Frw) ku banyeshuri, 5000Frw mu myanya isanzwe na 10000Frw mu myanya y’icyubahiro. Hazaba hanateguwe imyanya yihariye y’icyubahiro nayo izaba igurishwa 20000Frw.

Iri huriro rigizwe n’abanyamakuru ijana na babiri (102) bagenda biyongera rikaba ryaratangiye gukora guhera muri Kamena 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published.