Kwiyandikisha byatangiye: MISS RWANDA 2020 iyi yo ni danger: [REBA HANO]>>>>

Amakuru dukesha  itsinda ry’abashinzwe gutegura irushanwa rya MISS RWANDA babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter,  bashyize hanze itangazo  Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2018  rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse rinabamenyesha ibyo umukobwa wifuza kuba Nyampinga w’u Rwanda agomba kuba yujuje.

Muri iri tangazo abakobwa bashaka guhatanira iri kamba bibukijwe ko Uburanga, Ubwenge ndetse n’Umuco ari inkingi za mwamba zituma umukobwa yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Kwiyandikisha byatangiye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018 binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.

Abakobwa biyandikisha basabwa kuba;Ari umunyarwandakazi afite ibyangombwa, Afite Imyaka hagati ya 18-24, byibuza yararangije amashuri yisumbuye, azi neza Ikinyarwanda ndetse na rumwe mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda (Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswahili), Afite metero 1.70, Afite ibiro bijyanye n’uburebure bwe ’Body mass index’ (18.5-24.9), Atarigeze abyara, Yiteguye kuba mu Rwanda mu mwaka wose yamarana ikamba, Yiteguye kudakora ubukwe mu gihe cy’umwaka amarana ikamba, Yiteguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose bikenewe no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’abategura Miss Rwanda.

 

Itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2020

Uzatsinda iri rushanwa azaba asimbuye Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published.