Amwe mu mateka y’umuraperi “Jidenna” ugiye kuririmbira abanyarwanda i Kigali muri Jazz Junction: [INKURU HANO]>>>>

Uyu muraperi Jidenna wabaye icyamamare kubera kubaka indirimbo zirimo iyitwa ‘Classic Man’ndetse na ‘Yoga’,

 amazina ye ni Jidenna Theodore Mobisson akaba yaravutse tariki 4 Gicurasi 1985 avukira i Wisconsin Rapids, Wisconsin, kuri Tama Mobisson w’Umunyamerika ndetse na Oliver Mobisson wakomokaga muri Nigeria.

Nubwo yavukiye muri Amerika, yakuriye muri Nigeria ari kumwe na se wari umwarimu muri kaminuza yitwa Enugu State University yo muri Nigeria aho yigishaga ibijyanye na mudasobwa muri iki kigo.

Afite imyaka itandatu, ababyeyi be bahisemo gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika, maze mu mwaka wa 1995 bimukira i Norwood muri Massachusetts, bahavuye bajya gutura ahitwa Milton Massachusetts muri 2000.

Se wa Jidenna yitabye Imana muri 2010.

Uyu musore wagaragaraga nk’umwana uzavamo umuhanzi bitewe n’uko yakundaga gusubiramo indirimbo z’abahanzi yakundaga, yaje kujya mu nzu itunganya umuziki maze ahakorera indirimbo ze za mbere hakaba hari muri 2003.

Uyu muhanzi yahise ajya mu itsinda ry’abaraperi ryitwaga Black Spadez atangira kujya abakorera indirimbo, azibandikira maze bwa mbere ari kumwe na bo basohora alubumu bayikorera muri Militon Academy.

Jidenna asoje amashuri yisumbuye, yari yaratoranyijwe kuziga muri imwe muri kaminuza ikomeye ku isi ya  Havard  yo muri Amerika, ariko uyu musore wari ukiri muto aza kubihagarika  ahitamo kwiga muri Stanford Universty.

Aha yahigiye ibijyanye no gutunganya amajwi ariko akabikorana n’impano ye yo kuririmba ndetse no gutunganya umuziki.

Muri 2008 yahawe impamyabumenyi y’ikirenga atangira kwigisha umuziki noneho abikora  nk’umwuga.

Jidenna yahereye muri Los Angeles, Oakland, Brooklyn na Atlanta mbere y’uko asinya amasezerano y’imikoranire mu nzu itunganya umuziki ya Janelle Monáe yitwaga Wondaland Records.

Amaze gusinya muri iyi nzu itunganya umuziki, yakoranye n’abandi bahanzi benshi bari bafitanye amasezerano n’iyi  nzu, aho yakoranye na Roman GianArthur, St. Beauty, Deep Cotton ndetse na Janelle Monáe ubwe.

Icyo gihe yakoze indirimbo 5 maze ziza kumufasha kumenyekana vuba.

Mu 2015, Jidenna yakoze indirimbo “Classic Man” ayikorana na Gian Arthur. Iyo ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse inaza ku mwanya wa 49 muri Billboard Charts muri Amerika, mu ndirimbo za R&B ivanze na Hip-Hop.

Indirimbo ye Classic Man yashyizwe mu cyiciro cy’indirimbo nziza zahuriwemo n’umuhanzi urenze umwe, muri Grammy Awards. Muri Kamena muri uwo mwaka wa 2015, uyu muhanzi yayiririmbanye na Monáe mu bihembo bya BET Awards.

Jidenna yahawe ibihembo bitandukanye harimo n’icyo yahawe mu Gushyingo, mu 2015 cy’umuhanzi uhiga abandi mu bahanzi bakizamuka. Iki gihembo cyatanzwe na Soul Train Music Awards.

Mu 2016, uyu muhanzi yasohoye indi ndirimbo yise “Chief Don’t Run”.

Umuraperi Jidenna ku rubyiniro

Muri 2017, yamuritse inzu itunganya umuziki ye ndetse aza kuyigiriramo ibihe byiza  anafasha izindi mpano z’abahanzi  barimo kuzamuka.

Muri uyu mwaka wa 2019, uyu muhanzi yakoze indirimbo nshya yise “Sufi Woman” ndetse na “Tribe” yakoze wenyine, mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ndetse na “Sou Sou” aheruka gusohora.

Igitaramo azaririmbamo i Kigali ni icya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published.