Haravugwa itabwa muri yombi ry’Abagande babiri binjiye mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Amakuru aturuka mu Karere ka Kabale muri Uganda aravuga ko hari abaturage babiri b’Abagande bafatiwe mu Rwanda hakaba hashize icyumweru nta makuru yabo.

Abo ni Gilbert Beingana (uri ku ifoto) w’imyaka 24 na Amos Tibesiga w’imyaka 50, bose baturuka mu Murenge wa Butanda, mu Karere ka Kabale. Biravugwa ko batawe muri yombi n’abashinzwe umutekano mu Rwanda kuwa 11 Ugushyingo.

Uwitwa Gedeon Turyatunga, umuvandimwe wa Beingana, avuga ko umuvandimwe we yinjiye mu Rwanda anyuze ku mipaka itemewe agiye gusura umugore bafitanye isano mu Karere ka Burera.

Turyatunga akavuga ko Beingana yari yahaye umwe muri bene wabo ibiro 35 by’amasaka ngo abijyane ku Isoko rya Kivuye mu Rwanda nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Gusa, ngo Beingana na Amos Tibesiga baje gufatwa bafungirwa ku biro by’akarere, nyuma yo guhatwa ibibazo mwenewabo na Beingana ararekurwa.

Turyatunga akavuga ko nubwo bazi aho Beingana afungiye batinya kwambuka mu Rwanda, ariko babimenyesheje abashinzwe umutekano iwabo ndetse na bamwe mu bo bafitanye isano bari mu Rwanda ngo babafashe.

Venerable Pafura Baryamureeba, umuvandimwe wa Tibesiga (nawe ufunzwe), avuga ko yatawe muri yombi ubwo yari ajyanye ibirayi ku Isoko rya Kivuye nyuma yo kwambukira ahitwa Butanda.

Umuyobozi wa Rubaya, Canon Enock Kazooba, aravuga ko iri tabwa muri yombi ryateye ubwoba abaturage, ariko bari kuvugana n’abashinzwe umutekano mu Karere ka Kabale ngo abo Bagande basubizwe iwabo.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.