Abaturage barwaniye inzoga barakomeretsanya nyuma yuko imodoka ya Bralirwa ikora impanuka. [INKURU]>>>>

Uyu munsi tariki ya 18/11/2019 mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye, imwe mu modoka yari itwaye ibinyobwa by’uruganda rwenga ibisembuye n’ibidasembuye Bralirwa yakoze impanuka igeze mu murenge wa Mukura, biravugwa ko iyo mpanuka yatewe nuko urugi rwari rufungiranyemo inzo rwafungutse maze inzoga zose zimenekera mu muhanda nibwo abaturage bari baraho hafi bahise bigabiza inzoga baranywa batitaye no kuba bakomereka bitewe nuko hari amacupa yari yamenetse, byakomeje bamwe mu baturage bakajya bajyana inzoga mungo zabo bigera naho bashaka kuvana izindi nzoga zari ziri mu modoka zitamenetse, ariko Police ibasha gutabara.

Umuturage umwe yakomerecyeye muri ako kavuyo ubwo yabuzaga abo bantu bari kunywa inzo ku mubyinagirira imyaka ye yariri mu murima wegereye aho habereye impanuka, Ngabo Fidele uyobora Umurenge wa Mukura yemeje ayo makuru avuga ko iyo mpanuka yabaye muri iki gitondo ndetse yemeza ko hari umuturage wakomerekeye ako kavuyo kabaye aho gusa yemeza ko yabashije kwivuza, aboneraho gusaba abatura kuzajya batanga ubufasha ahabaye impanukaaho kugira ngo basahure.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.