Abanyamurenge bagera ku 1500 bari hafi yo kwicwa n’inzara I Minembwe [REBA HANO]>>>>

Umuvugizi w’abanayamurenge Muhorana Sekaruba aratabariza abanyamurenge nyuma y’uko abagera ku 1500 bahungiye I Munembwe bavuye I Kamombo inzara ibamereye nabi batabasha kubona ibyo kurya n’ibindi nkenerwa by’ibanze mu buzima bwa muntu.

Muhorana Sekaruba yagize ati: “ntidufite ibyo kurya, ntidufite aho kurambika umusaya, nta myambaro dufite ntan’ubufasha bw’ubuvuzi tubasha kubona. Mbese uko tubayeho ntibikwiriye ikiremwa muntu kuko turabona nta buzima dufite”.

Yakomeje avuga ko kugerwaho n’ubufasha bitoroshye kuko aba bavuye I Munembwe ni abo mu karere ka Fizi na Mwenga kuko mu cyumweru gishize amashyirahamwe yita ku biribwa n’uburenganzira bwa mutu ariyo OCHA, PAM, HCR na MONUSCO, bishyize hamwe ngo barebe uko babaha ubufasha, ariko ntibyaboroheye.

Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko itsinda ry’abahagarariye iyi mishinga yita ku mibereho y’aba banyamurenge, babawiye ko bidahagije kuko hari n’abo bitagezeho. Abagize iri tsinda babasubije ko batabona ibibahagije bose, kuko ari ubufasha bw’ibanze atari uguhaza ukwifuza kwabo, ariko bababwira ko ari ingingo igomba kubanza kuganirwaho.

Indi mpamvu ikomeye ni umuhanda ungana na Kilometero 65 unuyurwamo n’imodoka ngo babashe kuba bagerwaho n’ubufasha.  Uyu  muhanda uri hagati ya Mulima na  Abala, Mikenge na  Mikenge ho mu karere ka  Madegu.

Izi ntumwa z’iyi miryango zavuze ko bigoye ko aba baturage b’I  Minembwe bagerwaho n’ubufasha bw’ibanze kuko no kugera aho bari basanzwe batuye ku masambu yabo bigoye bitewe n’intera ihari.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.