Ambasade y’Amerika muri Uganda irahakana amakuru avuga ko itera inkunga abanyeshuri bigaragambiriza iyongezwa ry’amafaranga y’ishuri muri Kaminuza ya Makelele.

Ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019, iyi ambasade ivuga ko ibyo ishinjwa ari ibinyoma kandi ntaho ihurira na politiki ya Uganda.

“Amakuru y’uko dufasha abakora imyigaragambyo ni ibinyoma. Ntabwo politiki ya Uganda itureba.” Amerika.

Gushinja Amerika kwishyura abigaragambya byajyanye n’ubutumwa umufasha wa Perezida Museveni, Janet Museveni yageneye abaturage ba Uganda.

Janet Museveni nka Minisitiri w’Uburezi na Siporo yavuze ko hari abatazwi bishyura abatari abanyeshuri muri kaminuza ngo bifatanye n’abanyeshuri kwigaragambya. Yavuze ko bazana n’ibitangazamakuru byo mu mahanga kugira ngo bigaragaze isura mbi ya Uganda kandi mu by’ukuri nta byo bazi.

Amerika yashyizwe mu majwi y’abafasha aba banyeshuri bigaragambiriza iyongezwa ry’amafaranga y’ishuri kuri 15 % gusa Janet Museveni yavuze ko atari yo mpamvu akurikije amafaranga izindi kaminuza nka Uganda Christian University zishyura no kuba mu mwaka ushize iyi nyongera yari yarumvikanweho n’impande zose bireba.

Gusa Amerika n’ubwo ihakana amakuru yo gufasha abigaragambya, hari abandi bavuga ko ifasha inzego z’umutekano z’igihugu zikubita aba banyeshuri.

Iyi myigaragambyo yatangiwe ku wa 22 Ukwakira 2019, isubikwa ubwo Perezida Museveni yategekaga ku wa 29 ko abasirikare bari kuri iyi kaminuza kuhava, asaba ko impande zose zumvikana kuri iki kibazo. Amakuru aturuka buyobozi bw’abanyeshuri avuga ko iyi myigaragambyo ishobora gusubukurwa mu gihe ikibazo cyaba kidakemutse.