Gen. Nyamvumba, Eduard Bamporiki,… bahinduriwe imirimo, Dr. Sezibera arasimbuzwa:INKURU>>

Ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:

- Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wasimbuye Dr Richard Sezibera.

- Minisitiri w’bidukikije ni Dr Jeanne Dárc Mujawamariya.

- Minisitiri w’umutekano mu Gihugu ni Gen. Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

- Minisitiri wa Siporo ni Aurore Mimosa Munyangaju.

- Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco ni Rose Mary Mbabazi.

Abanyamabanga ba Leta

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni Edouard Bamporiki.

- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Ignacienne Nyirarukundo.

Abanyamabanga bahoraho

- Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ni Assumpta Ingabire.

- Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ni Didier Shema Maboko.

- Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage ni Samuel Dusengiyumva.

Abandi bayobozi

- Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza ni Dr. Rose Mukankomeje.

- Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye ni Tito Rutaremara.

- Umwe mubagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye ni Marc Kabandana.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.