Ndara nikinisha kandi ndyamanye n’umugabo wanjye ntacyo ankorera ngo nishime:INKURU – Nkore iki?

Uku kwikinisha mbiterwa n’umugabo wanjye, ni ibintu maranye imyaka ine, mfite agahinda kandi ingeso y’ubusambanyi ntabwo nyikunda.

Ndiumugore ufite umugabo, nkaba umubyeyi w’abana babiri. Umugabo wanjye yarahindutse, ntabwo akita ku nshingano z’urugo, ahubwo akenshi aba ashishikajwe n’akabari.

Twabanye yarakijijwe, mbese yararetse inzoga, yaje kugira akabazo afungwaho amezi make, aho afunguriwe asubira ku nzoga none zamuhindiye nabi.

Asoza akazi ke ka buri munsi agahitira mu nzoga, nta mwana ukimubona, nanjye mubara ari uko mbonye atashye agicuku.

Hashize igihe kirekire mbayeho gutyo, gukora imibonano nk’abashakanye biba nk’iyo habaye umuganda rusange cyangwa ikindi kimuzitira akaba yakwirirwa mu rugo nanjye mpari.

Aza atinze, mba mushaka ariko ntabwo aba anyitayeho, ahubwo aba ari mu isindwe. Sinzi uko naje kwisanga muri iyi ngeso yo kwikinisha kandi mbikora na we andeba, cyangwa anyumva ariko akanyereka ko ntacyo bimubwiye.

Mungire inama, ubu nabuze umuti w’urukundo rwacu. Murakoze.

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

Leave a Reply

Your email address will not be published.