SUGIRA ERNEST asobanuye impamvu adatsindira APR FC: [Reba hano]>>>>

Shampiyona y’icyiciro cya mbere 2019-2020 igeze ku munsi wayo wa gatatu. Gusa, Sugira Ernest ntabwo ari mu bakinnyi APR FC iri gushingiraho cyane dore ko n’umukino w’umunsi wa kabiri batsinzemo Bugesera FC igitego 1-0 atari mu bakinnyi 18 bitabajwe.

Sugira Ernest ni umukinnyi uzwiho gutsinda ibitego mu ikipe y’igihugu ariko ugasanga aba atizewe n’abatoza ba APR FC mu kuba bamwubakiraho mu busatirizi bw’iyi kipe.
Ubwo Mashami Vincent yashyiraga hanze urutonde rw’abakinnyi 27, Sugira Ernest yisanze kuri uru rutonde. Gusa abafana ntabwo babyakiriye mu buryo bumwe kuko batumvaga impamvu umuntu udakina muri APR FC yaba nimero ya mbere mu Mavubi.
Asobanura igituma atitabazwa cyane muri APR FC, Sugira yagaragaje ko uburyo akinishwa muri APR FC busa n’ubugoye kurusha ibyo aba asabwa mu ikipe y’igihugu binatuma abona ibitego. Byari mu kiganiro yagiranye na RBA.
“Urebye muri APR FC umutoza ansaba ko nakina ntaha izamu ariko nkagaruka ngafata umukinnyi wo hagati imbere y’abugarira b’ikipe duhanganye (Holding Midfielder) mu gihe mu Mavubi nsabwa kubuza amahwemo ba myugariro nishakira ibitego”. Sugira

Sugira Enest aba yitezweho igitego mu Mavubi kurusha muri APR FC
Sugira Ernest uheruka gutsinda Ethiopia igitego kimwe ati mu mwiherero n’abandi bakinnyi b’Amavubi bari kwitegura umukino wo kwakira Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published.