Kuki Umugabo wange ankunda turi mu rugo, twagera mu birori no mu rusengero akanga kunyikoza!! INKURU>>>

Nge n’umugabo wange twakundaye cyane turi abasore n’inkumi, dupanga gukora ubukwe na byo bigenda neza ndetse no mu minsi ya mbere duhuje inzu ndetse n’uburiri  gusa ubu ndemerewe n’uburyo asigaye anyitwaraho iyo tugeze mu ruhame.

Nta kibazo nzi mfitanye n’umugabo wange ariko nibaza impamvu iyo tugiye mu birori nko mu bukwe mu miryango ndetse n’inshuti anyihunza, akajya kwicara no gusabana n’abandi, ngewe akanyirengagiza kandi ndi umugore we.

Byageze no mu rusengero! Mba nifuza kuvana n’umugabo mu rugo igihe tugiye gusenga ariko na none ntabwo abikunda. Ntabwo ambuza kujyana na we ariko nkurikije ibimenyetso mbona, rwose ntabwo aba abishaka.

Igihe twicaranye mu rusengero kire kire ni amezi atatu nyuma yo gukora ubukwe imbere y’Imana. Ndibaza impamvu bitakiba kuko iyo aticaye ku ntebe nk’ebyiri ziri imbere yange, yicara ku ziri inyuma.

Umugabo wange nageragezaga kumwihambiraho nkamukurikira aho agiye ariko ubu ndarambiwe kuko mbona atabyishimira.

Ntungurwa no kubona aza ansekera, akanyereka ko ankunda iyo tugeze mu rugo kandi aba atifuza kunyegera mu gihe twatashye ubukwe cyangwa twagiye gusenga.

Natekereje gutandukana na we ariko numva naba nihuse ntabanje kugisha inama. Inama zanyu ni ingirakamaro kuri nge kandi byashoboka ko zamfasha kuvugurura urukundo rwacu mbona rumeze nk’aho ruri gusenyuka.

POSTED BY EEMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/ KGLI

 2 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.